Ange Tricia umugore w’umuhanzi Tom Close yapfushije Se

Muri iki gitondo inkuru yabaye mbi mu muryango wa Niyonshuti Ange Tricia umugore w’umuhanzi Tom Close wabuze Se umubyara warumaze iminsi arwaye mu bitaro.

Ni inkuru uyu mugore wabyaye abana batatu n’uwo barera yasangije abamukurikira kurubuga rwa Instagram aho yanditse amagambo agira ati:“Icyo natinyaga kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo Papa.”

Ni inkuru y’akababaro yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ye

Ni inkuru y’incamugongo yumvikanye igatangira gusakazwa ahantu henshi aho ndetse benshi mu nshuti ze zatangiye kumufata mu mugongo bamwifuriza gukomera cyane kubwo kubura umubyeyi we yakundaga bikomeye.

Muri abo harimo nk’umuhanzikazi Knowless Butera, wanditse ku mbuga nkoranyambaga yibaza uko Tricia ubu amerewe nyuma yuko apfushije Se umubyara. Aho yagize ati:“Ntago nibaza uburyo ubayemo nonaha, Tricia ndakwiyanganishije kucyo ubuze.ibitekerezo byanjye na masengesho biri kuri wowe n’umuryango wawe.”

Butera Knowless yashenguwe no kumva urupfu rwa Tricia uri n’inshuti ye yakadasohoka

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2021 bikaba umunsi w’abakundana Tricia yashyizeho ifoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko Se ari mu bitaro, yamuhaye indabo ndetse arimo na Serumu yo kwamuganga, ubwo bivuze ko yaramaze hafi amezi abiri uyu nyakwigendera arwaye. Akaba yaranditse amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana, amubwira ko amukumbuye, yongeraho ko yabyuka bakavuga Imana.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO BIJYANYE

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *