Ange. R Iraguha mu ndirimbo yamagana abitwaza politike mu kwicisha inzirakarengane

Umunyarwanda ukorera umuziki mu Bufaransa, Ange Robert Iraguha yashyize hanze indirimbo yise” Political Games” umukino wa politiki tugenekereje mu kinyarwanda.

Muri iki gihangano ” Political Games” , umuhanzi Ange Robert Iraguha aramagana abo bose bitwaza intambara ku bw’ inyungu zabo bwite ndetse akanerekana uburyo intambara ari intwaro y’ umukino wa politike aho hirya no hino hagenda haboneka ibitambo abantu bapfa nk’ isazi.

Ati”  Abami b’ Isi turimo bose bifuza intambara kuko batifuza amahoro kuko inyungu zabo ziri mu ntambara gusa niyo mpamvu batifuza na gato ko amhoro n’ abayaharanira(rastas) bagira ijambo”.

Mu mashusho y’ iyi ndirimbo” Political Games”  hagaragaramo imbwirwaruhame  rya Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’ Ubufaransa afata icyemezo cyo gutera Libia nta nteguza atitaye ku buzima bw’ abaturage.

Umunyarwanda ukorera umuziki mu Bufaransa, Ange Robert Iraguha  asohoye ” Political Games” nyuma yo gushyira  hanze indirimbo  yise ” On the Run ” ikunzwe kumvikana cyane hano mu Rwanda ihumuriza abana bose babayeho mu buzima bugoye abasaba kudatakaza icyizere no kurushaho kugumana ubumuntu mu mitima yabo.

Kanda hano urebe Ras Ange R. Iraguha mu gitaramo cy’ imbaturabugabo

Ange R. IRAGUHA ni umuntu ki?

Ras Ange Robert Iraguha ni  umunyarwanda w’ umuhanzi  ndetse n’ umucuranzi w’ inararibonye umaze imyaka  isaga icumi aba mu Bufaransa. Yashinze umuryango witwa ‘Companioness Vulneris Association’(CVA) mu 2006.

Ni umuryango udaharanira inyungu z’ amafaranga wita ku bana b’imfubyi batishoboye, ukabafasha mu bijyanye n’uburezi ukaba ufite icycaro mu Karere ka Gicumbi.

Uyu muhanzi Ange.R Iraguha yize amashuri yisumbuye mu Rwanda. Yaje  gukomereza amashuri ye mu  Kaminuza  ya Poitiers mu Bufaransa aho yahise ashinga Istinda rya muzika “ One Flag”.

Umuhanzi Ange Robert mu mashusho abiri atandukanye

Carine Ineza/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *