Amwe mu mafoto y’ubwiza bwa Irina Shayk wakundanye n’ibyamamare barimo Cristiano, ubu akaba yarahogoje umuraperi Kanye West

Bivugwa ko Kanye West ubu arimo gukundana na Irina Shayk, umukobwa ufite ubwiza buhebuje uvuka mu gihugu cy’Uburusiya akaba yarigeze no gukundana n’icyamamare muri ruhago Cristiano Ronaldo.

Hashize amezi make Kim Kardashian na Kanye West basabye gatanya nyuma yo kumara imyaka irenga irindwi bakoze ubukwe. Dore ko ibyo birori byagatangaza byabaye tariki ya 14 Gicurasi 2014 bikabera mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ku Isi ariko batarenze abantu 100 bari batumiwe, barimo inshuti za hafi nizigize umuryango. Bwabaye amateka kuko ni ubukwe bwatwaye akayabo ka miliyoni 2.8 z’amadolari.

Irina Valeryevna Shaykhlislamova azwi nka Irina Shayk, afite imyaka 35 akora umwuga wo kwerekana imideli nkuwabigize umwuga ari mu banyamideli bakoraze n’ibigo bikomzeye ku Isi.

Uyu mugore usanzwe ufite umwana umwe yabyaranye n’umukinnyi wa filme muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Bradley Cooper, umwana wabo yitwa Lea De Seine Shayk Cooper nyuma yaje gutandukana nawe yishudika mu rukundo n’umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal witwa Cristiano Ronaldo bakundanye hafi imyaka itanu

Muri Gashyantare 2021, Kanye West na Kim Kardashian basabye ubutane, nyuma yo kuzana amahari hagati yabo bagahitamo kuba batandukana.

Impapuro z’urukiko zagaragaje ko Kim yasabye kurera abana babo bane. Icyakora, nta n’umwe muri bo wigeze ahakana amasezerano yo yibyo urukiko rwemeje.

Nyuma y’amezi ane gusa atandukanye n’wahoze ari umugore we bafitanye abana bane, Kanye yabonye umukobwa mushya n’ubwo ibikorwa byo gutandukana bikomeje mu rukiko.

Bivugwa ko Paparazzi yabonye Kanye West na Irina Shayk i Paris ubwo uyu muraperi yizihizaga umunsi w’amavuko. Yizihiza tariki ya 6 Kamena, nubwo ngo iki cyamamare yashatse kujya mu rukundo cyane uyu mugore akamutera umugongo.

Reba amwe mu mafoto twaguhitiyemo yo mubihe bitandukanye by’uyu munyamideli wahebuje benshi kubera ubwiza bwe Irina Shayk:

Irina Shayk asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga

Irina Shayk amaze gukundana n’ibyamamare bikomeye ku Isi

Umunyamideli Irina Shayk asanzwe akorana n’ibigo bikomeye

Irina Shayk aba yagiye mu butembere

Ku myaka ye uburanga bwe bukomeje guhogoza benshi barimo na Kanye West

Umuraperi Kanye West yihebeye Irina Shayk kubera imiterere ye

Irina Shayk azwiho kugira uburanga buhebuje

Irina Shayk azwi kuba yarakundanye n’icyamamare muri ruhago Cristiano Ronaldo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *