Amina Mohamed uhabwa aya mahirwe yo kuyobora WTO ni muntu ki?

Mohamed yavutse tariki 5 Ukwakira 1961 mu gace ka Kakamega muri Kenya afite ubunararibonye bukomeye nk’umudipolomate.

Nyuma yo kwiga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ya Kyiv muri Ukraine, Mohamed yagiye muri Kenya aba Umunyamategeko kuva mu 1985.

File:Amina Mohamed.jpg - Wikimedia CommonsYamaze igihe kinini ari Umudipolomate muri guverinoma aho yari ahagarariye iki gihugu i Genève mu Busuwisi no mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Hagati ya 2000 na 2006, Mohamed yabaye Ambasaderi anayobora Komisiyo Nyafurika ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri WTO.

Niwe wabaye umugore wa mbere wayoboye inama nkuru ya WTO iherereye i Genève mu Busuwusi mu 2005. Igihe kinini yamaze muri Guverinoma ya Kenya, ni aho yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri Gicurasi 2013 kugeza muri Gashyantare 2018.

Ku butegetsi bwa Mwai Kibaki, Mohamed yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, UNEP, mu 2011.

Iyi si yo nshuro ya mbere Mohamed agiye gufashwa n’igihugu cye kuba yayobora WTO kuko yari mu bakandida batsinzwe na Roberto Azevêdo mu 2013.

Amina Mohamed emerges as one of early WTO frontrunners - Citizentv ...

Mu 2017, Guverinoma ya Kenya yari yatanze Mohamed nk’umukandida wo gusimbura Nkosazana Dlamini Zuma ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe. Yaje gutsindwa n’umunya-Tchad, Moussa Faki Mahamat.

Hari amakuru avuga ko mbere y’uko Azevêdo yegura, u Bwongereza bwari bwasabye ko Amina Mohamed yasimbura Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland.

Jeune Afrique ivuga ko Amina Mohamed ariwe uhabwa amahirwe yo kuyobora WTO, gusa ngo hagendewe ku bibazo bihari harimo n’icyorezo cya Coronavirus, hari byinshi biteye urujijo ku muntu ushobora gusimbura Azevêdo.
Kugeza ubu uyu muryango uri mu bibazo bikomeye kubera ibibazo by’ubucuruzi biri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Ameirka n’u Bushinwa.

Kuva mu 2017, Perezida Donald Trump yakunze kuvuga ko igihugu cye kizawuvamo kuko awushinja kutabanira neza Amerika ahubwo ukabogamira ku Bushinwa.

Abasesenguzi bavuga ko uyu ari umwanya mwiza ko uyu muryango wayoborwa n’Umunyafurika ku nshuro ya mbere.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *