Amezi atatu gusa bakoze ubukwe,Platini  na Ingabire Olivia bibarutse imfura y’umuhungu

Umuhanzi Nemeye Platini [Platini P] wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys,  nyuma y’amezi atatu n’iminsi mike bakoze ubukwe,yibarutse imfura ye y’umuhungu na Ingabire Olivia.

Amezi atatu gusa bakoze ubukwe,Platini  na Ingabire Olivia bibarutse imfura y’umuhungu

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yibarutse umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Ati “Yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yabyaye umwana w’umuhungu ndetse we na mama we bameze neza.”

Platini ntabwo yigeze yifuza kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, gusa yari yabyutse yandika kuri ‘status’ ye ya WhatsApp amagambo agira ati “Imana yanjye, irahambaye”.

Platini wamenyekanye muri Dream Boyz yakoze ubukwe (Amafoto) –  Ibazenawe.com – Amakuru agezweho, udushya n'udukoryo

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezenye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

Reba uko ubukwe bw'umuhanzi Platini na Olivia bwagenze (Amafoto) - Kigali  Today

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa barushinze.

Platini yigeze gutangaza ko yamenyanye na Ingabire Olivia bagiye mu bukwe mu 2019.

Izindi video nziza wareba

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *