Amerika:Umuherwe Uncle West yishwe n’intare 

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yapfuye nyuma y’uko intare z’umweru zimuriye ejo kuwa gatatu.

West Mathewson n'intare yari yoroyeUmuherwe Uncle West yishwe n’intare 

West Mathewson usanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Umunyamakuru wa BBC i Johannesburg avuga ko Bwana Mathewson, intare ebyiri asanzwe yoroye arizo zamusagariye ubwo yari azisohoye ngo zigendagende kuwa gatatu mu gitondo.

Izi ntare z’ingore imwe yabanje gusagarira ngenzi yayo, maze nyuma zombi zihindukirana uyu mworozi wazo uzwi cyane ku kazina ka “Uncle West”.

Umugore we wari ubakurikiye mu modoka, yagerageje gukangara izi ntare ariko byari byarenze igaruriro.

Abo mu muryango we bavuga ko kugira ngo izi ntare zirye nyirazo bishoboka ko byatewe no kuzikinisha byagenze nabi.

West Mathewson: South African conservationist killed by white lions - BBC  NewsIzi ntare bazisanze aho zakoreye ibi bazitera umuti usinziriza zijyanwa ahabugenewe, biteganyijwe ko zirekurirwa mu ishyamba.

Bivugwa ko Bwana Mathewson yarokoye izi ntare ubwo “zahigwaga” akazororera ahantu hafunze muri ‘lodge’ ye.

Mu myaka itatu ishize, bivugwa ko izi ntare zishe undi mugabo wariho agenda hafi y’aho zororerwa nyuma y’uko zibashije guca uruzitiro rwaho.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *