Amerika: Umuhanzikazi AaPee Entee ku bufatanye na The Mane bateguye igitaramo cyiswe ‘Summer Diamond Party’

Umuhanzikazi AaPee Entee ukunda umuziki nyarwanda yamaze gutegura igitaramo cyiswe ‘Summer Diamond Party’ ku bufatanye na The Mane Music Label, giteganyijwe kugaragaramo abahanzi benshi babarizwa muri Leta Zunze za Amerika barimo na Kamichi.

Uyu muhanzikazi ubarizwa muri leta ya Michigan muri Amerika ariko ukunda u Rwanda bikomeye yamaze gutegura igitaramo muricyo gihugu kizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo n’aba Djs, twavugamo nka Shizzo Afro Papi ubarizwa muri The Mane Music Label, Young Tyga, Dj Mask, Dj Lyon, Dj Manzi, Dj Fido, na Kamichi umaze igihe kinini adahura n’abakunzi be ku rubyiniro.

Abandi bantu bazagaragara muri iki gitaramo mbaturamugabo basususrutsa abazaba bitabiriye ni abasanzwe babyina injyana ikundwa na benshi yAbanyekongo bitwa Kanda Boy na Gatsiri.

Uyu muhanzikazi AaPee usanzwe akora umuziki we muri Amerika ariko akaba umwe mu bantu bifuza ko yazabona ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera ukuntu arukunda, Dore ko uretse kuba ari umuhanzikazi ku giti cye hari n’ibikorwa bitandukanye bya muzika yabashije gukorana n’abamwe mu bahanzi Nyarwanda igihe yabaga yaje.

Bityo akaba yatangiye gushyira mu bikorwa bimwe mu byifuzo anategura ibikorwa birimo ibitaramo bikomeye ahuriza hamwe mu byamamare bikomeye byo mu Rwanda, babarizwa muri Amerika.

Ubusanzwe iki n’igitaramo cyari giteganyijwe kuba tariki ya 30 Gicurasi 2021 n’ubundi ku bufatanye na The Mane kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID19 cyari cyafashe umurego ku mugabane w’Iburayi. Icyo gihe cyari cyatumiwemo n’umuhanzi Kitoko utuye mu Bwongereza.

Uyu muhanzikazi wamaze no kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda kubera gukunda u Rwanda nina rwiyemezamirimo gusa nta fite indirimbo nyinshi hanze, iyo aheruka gushyira hanze ni iyitwa ‘I Run’ yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mugihe inzu ya The Mane Music Label isanzwe iyoborwa na Baad Ram ifasha abahanzi batandukanye, muri iki gitaramo izahagararirwa n’umuraperi Shizzo ukunzwe mu baraperi.

Kamichi wakunzwe n’abatari bake ubwo yarakiba mu Rwanda kugeza yerekeje muri Amerika, yaje gukomereza umwuga we w’ubuhanzi muri icyo gihugu aho yasohoye n’indirimbo zaje gukundwa zirimo nka ‘My Karabo’ , ‘Ni Forever’ ndetse niyo yitegura gushyira hanze yitwa ’Summer Vibes’ biteganyijwe ko azaririmbira muri iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amadorali y’Amerika 25 ahanzwe (25$ Regular) mu gihe mu myanya y’icyubahiro bizaba ari amadorali 35 y’Amerika (35$ VIP), igitaramo giteganyijwe kuba ku tariki ya 31 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa 3952 Bardstown Louisville, Kentucky 40218 guhera ku masaha ya n’Ijoro kugeza bukeye abantu bidagadura.

AaPee Entee ukunda u Rwanda ari mu bazitabira igitaramo cya ‘Summer Diamond Party’

Kamichi nyuma y’igihe kinini adataramira abakunzi be kurubyiniro agiye kubasusurutsa mu kiswe ‘Summer Diamond Party’

Shizzo AfroPapi uherutse guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo yitwa ‘Umugabo’ nawe azagaragara mu gitaramo cya ‘Summer Diamond Party’

Baadrama nyuma yo gusubika igitaramo yari yatumiyemo Kitoko yifatanyije na AaPee mu gutegura icyiswe ‘Summer Diamond Party’ kizaba muri iyi mpeshyi

Igitaramo cya ‘Summer Diamond Party’ kizahurizwamo abahanzi batandukanye 

Bana natwe tugussurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




One thought on “Amerika: Umuhanzikazi AaPee Entee ku bufatanye na The Mane bateguye igitaramo cyiswe ‘Summer Diamond Party’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *