Amb Nyirahabimana agaruye umuco wo kubanza kurambagizanya mbere yo gushyingirwa 

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana yasabye urubyiruko rugiye gushaka kujya rubanza gufata umwanya wo kumenyana no kwiganaho mbere yo kurushinga ezerana kuko aribyo byabafasha kubaka urugo rwiza kandi rurambye.

SOS yashimiwe ibikorwa by'indashyikirwa yakoze mu kurerera u Rwanda – IMVAHONSHYAAmb Nyirahabimana agaruye umuco wo kubanza kurambagizanya mbere yo gushyingirwa 

Nyirahabimana yagiriye inama abakiri bato bifuza kurushinga gufata umwanya wo kurambagizanya n’uwo bagiye kurushinga bakamenyana birushijeho mbere yo kubana.

Ati “ Icyo tubwira urubyiruko n’abakiri bato ni ugufata akanya ko kubanza kumenyana bihagije mbere y’uko bajya gusezerana imbere y’amategeko, ni nayo mpamvu hari n’igihe cyo kubatoza no kubasaba ngo nabo ubwabo bamenyane hakabaho n’umwanya wo kubigisha ibijyanye n’umuryango.”

Yakomeje avuga ko atabashishikariza kubana mu buryo butemewe n’amategeko ahubwo abasaba gufata igihe gihagije cyo kumenyana no kwiganaho kuburyo bajya kubana baziranye kuri buri kimwe n’imiryango yabo yaramaze kumenyana.

Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda on Twitter: "Amb.@NyirahabimanaS:The teenage pregnancy that we are still talking about today, has long lasting negative effects on the girls such as a barrierAmb Nyirahabimana yavuze ko akenshi iyo abantu bihutiye kubana cyane cyane batasezeranye imbere y’amategeko, urugo rwabo rukunda kubonekamo ibibazo bishingiye ku kutizerana ndetse bikanagira ingaruka ku gihugu.

Yakomeje avuga ko umugabo cyangwa umugore ubayeho muri ubu buzima adashobora gukorera urugo rwe neza, bikaba intandaro y’ubukene mu miryango ndetse bikanatuma abantu batarukorera neza uko bikwiriye.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *