AMAFOTO: Sergio Ramos bwa mbere yaserutse mu mwambaro wa Visit Rwanda mu ikipe ya PSG

Myugariro Sergio Ramos uherutse gusinyira ikipe ya Paris Saint Germain yagaragaye bwa mbere yambaye imyenda y’imyitozo y’iyi kipe yanditseho Visit Rwanda.

Uyu myugariro ukomoka muri Espagne yamaze gusinyira impie ya PSG yo mu Bufaransa avuye mu ikipe yaramazemo imyaka 16 ayikinira ariyo Real Madrid, Kuri ubu yamaze gusinyira amasezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe ya PSG yifuza kuzegukana igikombe cya UEFA Champions League.

Visit Rwanda iri mu buryo u Rwanda rwashizeho mu kumenyekanisha igihugu binyuze ku bufatanye n’amakipe akomeye yo hirya no hino dore ko n’ikipe ya Arsenal yambara imyambaro yabo yanditseho ‘’Gusura u Rwanda’’. Bikorwa gusa mu mikino imwe n’imwe irimo imikino ya Shampiyona.

Mu gukomeza kwitegura neza imikino ya Shampiyona n’indi mikino yose kugira ngo bazegukane ibikombe bikomeye, abakinnyi bose ari abashya n’abari basanzwe muri ikipe batangiye gukora imyitozo.

Ramos yatangiye imyitozo mu ikipe ya PSG mu myambaro ya Visit Rwanda

Aha n’igihe Ramos yaganiraga n’undi mukinnyi mushya ikipe ya PSG yasinyishije witwa Achraf Hakimi

Myugariro Ramos yamaze gusinyira amasezerano y’imyaka 2 muri PSG

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *