Amafoto 10 y’ubwiza bwa Miss Tanzania Rose Manfere wemejwe ko ariwe uzitabira Miss World nyuma yo gushaka kumusimbuza igisonga cye

Inama y’ubuhanzi y’igihugu (Basata) yategetse ko Miss Tanzania Rose Manfere ariwe ugomba guhagararira igihugu muri Miss World, bityo rero bakaba batesheje agaciro icyemezo cyo kohereza uwegukanye umwanya wa kabiri muri aya marushanwa.

Basata yategetse kandi ko ibya Rose bigomba koherezwa kubategura amarushanwa y’ubwiza bwisi azabera muri Puerto Rico.Iri tangazo ryatanzwe kuri uyu wa kabiri w’icyumweru gishize n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Inama Njyanama, Matiko Mniko.

Iki cyemezo cyabaye nyuma y’uko Rose yagiye ku biro bya Basata mu minsi ishize ashaka kumenya impamvu hafashwe icyemezo cyo kumwambura uburenganzira bwo guhagararira igihugu mu marushanwa ya Miss World kandi ariwe Nyampinga wa Tanzania.

Icyo gihe nibwo hatangiye gukwirakwira ibihuha ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Rose atakigiye muri Miss World ndetse hashimangirwa ko yambuwe ikamba rye nka Miss Tanzania.

Komite ishinzwe gutegura Miss Tanzania yari yatangaje ko igisonga cya mbere, Julianna Rugumisa ariwe ahubwo uzahagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza ku Isi mu Kuboza.

Nkuko dukesha amakuru The Citizen abategura Miss Tanzania babinyujije ku bahagarariye Azama Masango, yavuze ko hari amakosa Rose yakoze anyuranyije n’amasezerano bityo akaba adafite ibyangombwa byo guhagararira igihugu cye muri Miss World ariko azagumana ikamba rye nka Miss Tanzania kugeza manda ye irangiye.

Ati: “Rose aracyari Nyampinga wa Tanzania azagumana n’ikamba rye, gusa hari amakosa yakoze ariko icyemezo cya komite cyabonye ko atagomba kuba uhagarariye Tanzania muri Miss World uyu mwaka.”

Ati: “Juliana Rugumisa (igisonga cya mbere), azagenda nk’uhagarariye Miss World Tanzania nk’uko amasezerano abivuga ko mu gihe uwatsinze bwa mbere atubahirije inshingano ze nk’uko amasezerano abiteganya icyo gihe hagenda uwa kabiri akahagarira igihugu cye, ariko we (Rose ) aracyari Miss Tanzania “.

Ku bitekerezo byinshi by’abantu batandukanye bibajije impamvu igisonga cye cyatoranijwe kandi atariwe watsinze. Muricyo gihe yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram Rose avuga ko atazi iki cyemezo anasobanura ko ategereje ubuyobozi bwa Basata. Gusa kuri ubu abatedora bemeje ko ariwe uzitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss World.

REBA AMWE MU MAFOTO TWAGUHITIYEMO Y’UBWIZA BWA MISS WA TANZANIA 2020/2021 ROSE MANFERE

Miss Tanzania Rose manfere niwe uzitabira Miss World nkuko byatangajwe n’abategura irushanwa ry’ubwiza muri Tanzania

Rose Manfere niwe watowe nka nyampinga wa Tanzania umwaka 2020/2021

Rose Manfere

Rose manfere ngo yari yatunguwe no kumva yasimbujwe n’igisonga cye mu kuzitabira Miss World

Miss Rose manfere yamaze kwemezwa nkumwe mu bazitabira miss world

Miss wa Tanzania 2020 Rose manfere

Miss wa Tanzania Rose manfere agaragiwe n’ibisonga bye

Miss Rose manfere ubwo yari yatembereye

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *