Alyn Sano ufite intego yo kwegukana “The Voice Afrique” agiye kwerekeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa

Alyn Sano ufite icyizere cyo kwegukana irushanwa rya “The Voice Afrique” irikuba ku nshuro ya gatanu, agiye kwerekeza mu cyiciro cya nyuma muri Afurika y’Epfo guhatanwa n’abandi kugirango hamenyekane ugomba kuryegukana.

Irushanwa rya “The Voice Afrique francophone” ryitabirwa n’abanyempano batandukanye bo muri Afurika mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Alyn Sano uri mu bahiriwe cyane n’umwaka 2020 n’intangiro z’uyu mwaka turimo yiteguye kwegukana irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone”

Biteganyijwe ko Alyn Sano agomba gufata rutemikerere ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021.

Mubyo amaze gutangariza CelebzMagazine yagize Ati:“Ndi kwitegura kwitabira irushanwa rya (The Voice Afrique) ku wa 20 Mata 2021. Nifitiye icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere. Ndiyizeye kandi abo duhatanye nta kintu bandusha, niyo mpamvu niha amahirwe menshi. Nararikira abanyarwanda kuzamfasha kubyina intsinzi.”

“The Voice Afrique francophone” iri rushanwa rifite izina rikomeye muri Afurika risanzwe ryitabirwa n’ibyamamare mu bakemurampaka aho uyu mwaka ryitabiriwe na Lokua Kanza guturuka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Charlotte Dipanda wo mu gihugu cya Cameroon, Hiro Le Coq wavukiye mu gihugu cya DRC, Nayanka Bell akaba aturuka muri Cote d’Ivoire,

Muri Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda batandatu bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone”.

Abanyarwanda bari bahatanye muri iri rushanwa barimo Ariel Ways, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

Alyn Sano yiteguye guha ibyishimo Abanyarwanda ubwo azaba azanye igikombe cya “The Voice Afrique Francophone” iri kuba ku nshuro ya gatanu

Aba bahanzi bafashwe amashusho y’ibyiciro bitatu bahataniyemo aribyo “Blind” aho uririmba abagize Akanama Nkemurampaka batakureba, bakunda ibyo uri gukora bagahindukira bivuze ko iyo badahindukiye uba watsinzwe.Icyiciro cya kabiri ni “Battle”, aha babiri babiri barahatana bakaririmba barushanwa bityo uwitwaye neza akaba yahita akomeza undi agasezererwa.

Icyiciro cya gatatu ni “Knockout”, aha naho babiri babiri baba bahatana, uwitwaye neza agakomeza uwarushijwe agahita asezererwa mu irushanwa.

Ubu noneho igisigaye n’icya nyuma cy’iri rushanwa aho Alyn Sano na bagenzi 12 bazaba barushanwa mu buryo bwa “Live” kuri Televiziyo aho gufatwa amashusho ngo azabe ariyo ashyirwa hanze.

Alyn Sano ahatanye n’abandi barimo abo mu bihugu nka Bénin, Togo, Sénégal na Côte d’Ivoire.

Nkuko rimaze imyaka itanu, Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga ataratangazwa.

REBA HANO VIDEO UKO ALYN YAGIYE YITWARA MU BYICIRO BITANDUKANYE

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *