Aline Gahongayire mu nzira zisezerera kuririmba

Nyuma yo gukora indirimbo zihimbaza Imana ndetse zafashije benshi gukizwa,Aline Gahongayire yatangaje ko yamaze gufata umwanzuro wo kubigaharika.

Aya makuru yaje mu buryo butunguranye, Aline Gahongayire yayasangije umunyamakuru wa CelebzMagazine bucece ubwo yitabiraga ikiganiro kuri uyu wa Gatandatu kuri Flash TV.

Uyu mukozi w’Imana ushimwa na benshi ku bw’indirimbo ze zihimbaza Imanaa zomora imitima,yabwiye umunyamakuru ko bikiri ibinga ariko yitegura kubisangiza abafana bidatinze.

Yavuze ko yitegura kujya kwiga ibya muzika ndetse bishobotse azakomereza uyu mwuga hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo Nigeria.Mu mpamvu zibimuteye ,asa n’uzimiza yumvikanishaga ko adasiba gushora abarirwa muri za miliyoni ariko atayagaruza.

Aline Gahongayire yahishuye ikintu gikomeye yakorewe n'umugabo wa ...

Ikindi gishimangira ko yaba ari uko ashaka kubikora byinjiza amafaranga,Gahongayire yasabye abategura ibitaramo kujya bazirikana n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagatumirwa mu bitaramo bitumirwamo abaririmba indirimbo zisanzwe.

Aline Gahongayire kandi yibukije abavugabutumwa ko ntahabujijwe yaba mu kabari,utubyiniro(night club) hose bakwiye kujya bajya kwigisha ijambo ry’Imana.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *