Alex Muyoboke yanenze inzego zishinzwe abahanzi muri Leta

Alex Muyoboke usanzwe afasha abahanzi  mu Rwanda yatanze igitekerezo cye ku muziki Nyarwanda yibaza impamvu abahanzi bifashishwa mu bikorwa byose by’igihugu ariko batajya bahabwa agaciro n’inzego zibashinzwe.

Muyoboke Alex yatangaje irengero rya Music Rwanda - Inyarwanda.com

Ibi byahereye ku muhanzi Alyn Sano uheruka gutsindwa mu irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone’ ariko hakanengwa ko Abanyarwanda batigeze bamushyigikira kandi yaragiye yambaye ibendera ry’Igihugu.

Alyn Sano dedicates new love song to lovers | The New Times | RwandaUmuhanzikazi Alyn Sano uheruka gutsindwa mu irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone’

Mu butumwa Muyoboke yatanze yifashishije Instagram,Ati “Nubwo utegukanye iri rushanwa isi yose yabonye ubuhanga bwawe Alyn Sano. Wakoze ibyo ushoboye ibyiza biri imbere Africa yakubonye ndetse n’isi yose ko ushoboye.”

Nyuma y’ubwo butumwa yahise yandika ubutumwa yageneye abashinzwe abahanzi muri Leta ndetse bunashishikariza abahanzi gushyigikirana.

Ati “Kubo bireba!!” Iki ni igisebo kubo bireba niba no gukora cyangwa gushishikariza ngo mu bwire Abanyarwanda bashyigikire iyi mpano y’u Rwanda ku buryo itsindwa kubera kunanirwa amatora ya SMS.

Aline Shengero Sano yagiye yambaye Ibendera Ry’uRwanda nakomeje kwibaza impamvu abo bireba bafite umuziki mu nshingano zabo, ntacyo bavuga yaba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose mutangira ubutumwa, nkibaza ntibabimenye!!…ariko yagiye yambaye Ibendera ry’igihugu kandi byaranditswe ndetse ni mwe mwana muhaye iryo bendera!

Kubo Bireba. Igihe kirageze ngo umuhanzi Nyarwanda ahabwe agaciro ndetse n’icyubahiro akwiye, ntakitabazwe mu gihe mu mu mukeneye ariko we n’abakenera ntababone. Hari ingero nyinshi aho umuhanzi w’umunyamahanga aza agahabwa agaciro nibyubahiro ariko umuhanzi Nyarwanda agafatwa nk’umufana w’uwo muhanzi w’umunyamahanga, bigomba Guhinduka!!

Ibi binyibukije umuhanzi Dushime Burabyo Yvan (Yvan Buravan) Ubwo yazanaga igikombe cya Prix Découvertes RFI 2018 mu bo bireba ntihagire n’umwe umushimira nyamara ahandi mu bindi bihugu barakirwaga neza bumvise ko avuye mu Rwanda.

Bahanzi namwe mubona mugenzi wanyu agiye muri International competition nk’izi mu muziki mukanuma. Ntekereza ko igihe kigeze ngo abahanzi muhagurukire rimwe, mushyigikirane muterane ingabo mu bitugu. Uyu mwuga muwuheshe agaciro bareke kuwutesha agaciro.” Muyoboke Alex, Umukunzi wa muzika Nyarwanda.

Muyoboke yavuze ku mikoranire ye na Allioni bivugwa ko batandukanye -  hose.rw

Ntucikwe utarebye iyo video nziza ishimishije

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *