Aho yaciye ntihaca urwango! Urukundo rwa Zari na Diamond rwaba rwongeye kubura umutwe

Umuherwekazi w’umunya Uganda Zari Hassan n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana by’igihe kirekire, urukundo rwabo ruravugwaho kuba rwongeye kubura umutwe.

Ni mugihe uyu muhanzi Diamond umaze kuba icyamamare muri Afurika no ku Isi amaze iminsi myinshi mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho bivugwa ko yagiye gukorerayo imishinga yo kuri album ye ari gutegura gushyira hanze. Bityo kubera ko uyu muherwekazi Zari ariho nawe atuye bakaba bamaze iminsi bongeye gushudikana aho badasiba kubonana umunsi ku wundi.

Zari wiyita The Lady Boss asanzwe atuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo hamwe n’abana be yabyaye mbere yuko akundana na Diamond ndetse n’abana babiri babyaranye n’uyu muhanzi. Abo n’umukobwa witwa Princess Tiffah n’umuhungu Prince Nillan.

Mu mashusho yasakwe hanze ku rubuga rwa Instagram yerekanye ko uyu mugore w’imyaka mirongo ine (40) yari yagiye gusura uyu muhanzi aho ari kuba mu gihugu cya Afurika y’Epfo arikumwe n’abana be, mu gutaha abana bagasezera Papa wabo akabasubiza ababwira ko abakunda hanyuma uyu mugore nawe akabwira abana ko nabo bamukunda.

Ku wa gatatu, w’icyumweru gishize tariki ya 21 Mata, Diamond yageze muri Afurika y’Epfo, maze abanza kujya kureba Zari murugo iwe i Pretoria, aho banasangiye n’umuryango we.

Diamond na Zari batandukanye nabi muri Gashyantare 2018, kuva ubwo ntibari bakongera guhuza amaso kugeza mu Gushyingo 2020. Gusa icyo gihe Zari yerekeje muri Tanzania arikumwe n’abana be kureba papa wabo, maze bamara icyumweru mu nzu yuy’umuririmbyi mbere yo gusubira muri Afurika yepfo.

Nubwo aba bombi berekana ko bagikundanye hari amakuru avuga ko Zari ubu akundana n’undi mugabo, uzwi nka King Bae. Bakaba bamaze igihe bari mu rukundo.

Umuhanzi Diamond Platnumz yashize yemera ko afite abana batandatu

Aho yaciye ntihaca urwango ! Urukundo rwa Zari na Diamond rwaba rwongeye kubura umutwe 

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *