ACP Kabera na Dr. Sabin Nsanzimana mu nama zikomeye zo gukumira COVID-19

Mu gihe icyorezo cya Corona gikomeje kwibasira abatuye Isi by’ umwihariko abanyarwanda, Umuvugizi wa Polisi ACP Jean Bosco Kabera afatanyije n’ Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC) , Dr.Sabin Nzanzimana bakomeje kugira abantu inama zikomeye zatuma barushaho kwirinda icyorezo cya Corona.

Nk’ umuganga umaze kugaragaza ubunararibonye mu kugenzura ubukana , uburyo COVID-19 ikwirakwira , uburyo yirindwa, Dr. Sabin Nsanzimana yashimangiye ahanini ku mabwiriza nshingiro yashyizwe na Leta ibicishije muri MINISANTE.

Mu kiganiro na Radio 1, ubwo yabazwaga ibibazo bitandukanye birimo ibishingiye ku ngamba z’ ubuvuzi ndetse n’ ubushobozi ibitaro bifite bishingiye ahanini ku mubare w’ abarwayi bakwakirwa mu gihe byakwitwa “IBYACITSE”, Dr. Sabin yagize ati” ijambo byacitse rirakomeye burya ariko kugeza magingo aya mu gihe abarwayi ba Corona bageza ku 1000 kandi bagakenera gufashwa n’ ibyuma bibongera umwuka byadukomerana cyane kuko dufite ubushobozi bwo kwakira 150 gusa”.

Aha niho yahereye avuga ko abantu bose bakwiriye gushyirahamwe mu kubahiriza amabwiriza agizwe n’ ubwirinzi.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, Jean Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu bose ko kwirinda Corona atari inshingano z’ ubuyobozi ndetse bakunumva ko abafatwa bagahanywa ari bo ba nyir’ ikibazo.

Yasabye abagendera mu mudoka(abagenzi, abashoferi…) kwitwararika mu kubahiriza amabwiriza ariko by’ umwihariko bakajya bafungura ibirahuri kugira umuyaga ubashe gutambuka neza.

Aba bayobozi bombi batanze ikiganiro kirushaho gushishikariza abaturage n’ abantu batuye mu Rwanda kwirinda COVID-19 mu gihe ibarurishamibare ryemewe ryerekana ko abamaze kwandura bagera 31,435 , abapfuye ari 388 ndetse n’ abamaze gukira ari .26,704.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatahurwa mu Rwanda muri Werurwe 2020, ni bwo  bwa mbere hatangajwe umubare munini w’abarwayi batahuwe mu masaha 24. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kamena 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 622 barimo 305 babonetse mu Mujyi wa Kigali. 

Iyi mibare itngajwe mu gihe hafashwe ingamba nshya zijyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, aho ingendo zihuza Umujyi wa Kigli n’izindi ntara ndetse n’izihuza uturere zabaye zihagritswe mu rwego rwo kwirinda ko abantu bakomeza gukwirakwiza iki cyorezo.

Hagiye gushira ibyumweru bitatu hatahurwa umubare uri hejuru ku buryo budasanzwe, abaturarwanda bakaba basabwa kwitwararika kuko iki cyorezo cyakajije umurego.

Muri rusange abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga mu Rwanda bageze ku 4,343 barimo abantu 13 barembye.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com