Abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bakekwaho gusambanya abagore ku ngufu batangiye kuburanishwa 

Uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bakekwaho gusambanya abagore ku ngufu.

Ibyo byaha aba basirikare bakekwaho, byakorewe i Nyarutarama mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Werurwe 2020.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Mata 2020, Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Ngabo z’u Rwanda (MPD) rwari rwatangaje ko rwatangije iperereza ku byaha byo guhohotera abaturage byakozwe na bamwe mu basirikare bafite imyitwarire mibi.

Icyo gihe, Igisirikare cy’u Rwanda cyijeje abaturage ko ubutabera buzatangwa, kivuga ko kidashyigikiye ihutazwa ry’amategeko, cyangwa kurenga ku ndangagaciro z’Igisirikare cy’u Rwanda, bikorwa n’abakozi bacyo, kandi cyikizeza ko gishyize imbere ubutabera, umutekano no gufasha abaturage bagizweho ingaruka.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *