Abanyarwanda twari dufite abakurambere b’ abanyabwenge banazi Imana-Adolph Twizeyimana

Umuhanzi ndetse akaba n’ umusizi  ,Adolph Twizeyimana asanga abanyarwanda baravukiye mu gihugu kidasanzwe ngo kuko bari bafite abakurambere b’ abanyabwenge barangwaga n’ ubumuntu ariko by’ umwihariko bari banafite Imana.

Ibi yabishimangiye mu kiganiro A .Twizeyimana yagiranye na Celebzmagazine.com ubwo yagiraga ati”  Mu gihe cy’ ubukoloni haje urutsobe n’ uruvangitiranye rw’ inyigisho zivuga ku mana nyinshi kandi mvamahanga icyo rero nicyo cyatatiriye igihango ndetse gicamo abanyarwanda imirwi n’ uduce”.

Adolph Twizeyimana akomeza yibaza anabaza uburyo abantu bavuye aho Imana yirirwa baje gutanga amasomo aho Imana itaha cyangwa se aho yibera?

Uko bimeze kose iyi ntiti itekerereza ingoma yemera ko nyuma y’ ubu buyobe ku mpande z’ umukoloni n’ umukolonize mu Rwanda habayeho amahirwe adasanzwe kuko ngo hari umuti wavuguswe ati” uwo ni ubumwe n’ ubwiyunge bwa bene kanayarwanda”.

Mu gika cya mbere kigize kimwe mu gitero cy’ indirimbo ye “ Isezerano ry’ Ubumwe”, Twizeyimana agira ati” Umuzingi mvo mvano mbuto mvano y’ ubumwe ni ingoma ya Papa Bugirimfura Intore Kagame wa I”.

Kuri iyi ngingo, uyu muhanzi asobanura ko u Rwanda rwagize amahirwe akomeye yo kubona umuyobozi uteye nka Perezida Paul Kagame bitewe n’ imbaraga z’ umutima yakomeje kwerekana mu kunga no kongera guhuza abanyarwanda uyu muhanzi asanga uyu muyobozi arenze ibyo abantu bamubonamo ati”{ni impano y’ Imana…}”.

Agira ati” Ubumwe bw’ abanyarwanda niryo banga  nyaryo ryagakwiriye kuba urugero mfatizo rw’ ibikorwa by’ intore ndetse n’ iyobokamana ku isi yose”.

Ku musozo w’ ikiganiro twagiranye na Adolph Twizeyimana yadutangarije ko mu gihe Gihangamana akimufatiye iry’ iburyo afite intego yo kurushaho gukora mu nganzo y’ abahanga agamije kumurikira abemera ko bari mu mwijima ariko biciye mu gusangira ibitekerezo nta buryarya no gusebanya.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *