Abanyafurika 3 binjiye ku rutonde rw’ abaherwe 300 ba mbere ku isi

Urutonde rusanzwe rukorwa n’ ikigo Bloomberg Billionaires Index ruherutse kwerekana ko hari abanyafurika 3 bari ku rutonde rw’ abaherwe 300 ba mbere ku isi.

Muri abo baherwe batatu harimo umuherwe ukomoka muri Nigeria , Aliko Dangote uri ku mwanya 27 ku isi yose aho umutungo we ugera kuri miliyardi z’ amadorari y’ amanyamerika  24,1 bingana n miliyardi  12 000 y’ amasefa (F Cfa).

Aliko dangote, uyoboye umugabane wa Afurika ku ifaranga rye

Iyi mibare yahise ituma uyu muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika atambuka ku muyobozi mukuru wa sosiyete Microsoft, Steve Ballmer, ku muherwe w’ umunyamerika ,Geroges Soros ndetse no ku murusiya Alisher Usmanov n’ umuherwe w’ umuhinde usanzwe afite inganda zitunganya inyuma Lakshmi Mittal.

Na none umunanijeriya Aliko Dangote yinjiranye kuri uru rutonde na Nicky Oppenheimer uyuboye sosiyete itunganya diyama yo muri Afurika yo Hepfo yitwa   De Beers.

Nicky Oppenheimer we ari ku mwanya wa  173 ku rwego rw’ isi akaba afite umutungo ungana na miliyardi 7, 5 z’ amadorari y’ amayamerika.

Nicky Oppenheimer UMUHERWE muri Afurika y’ Epfo ufite inkomoko u Bwongereza

Ku mwanya wa gatatu muri Afurika ni umunamisiri Nassef Sawiris uhagarariye sosiyete y’ ubwibatsi Orascom akaba ku mwanya wa  181 afite umutungo ungana na miliyardi  7,1 z’ amadorari y’ amanyamerika.

Nassef Sawiris , umuherwe wa gatatu muri Afurika

Nadine Ikaze/celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *