Abantu bazwi bamamaye ku Isi bapfuye bakiri bato – AMAFOTO

Baba baramenyekanye kubera ibigwi byabo kandi niyo bipfuye Isi yose irabimenya. Muribo bapfuye bakiri bato cyane mu rwego rwo hejuru ku buryo byababaje abantu batari bake kubera ubwamamare bwabo.

Tupac Shakur

Uyu muraperi yiciwe ahantu ubwo yarari mu modoka ye. Yarashwe inshuro enye muri ako kanya ahita yerekezwa ku bitaro ariko aza gupfira mu nzira atagezeyo.

Umuraperi 2Pac yitabye Imana ku myaka 25 gusa azize abagizi ba nabi

2Pac ni umuraperi wakundwaga na benshi kubera ukuntu yatangaga ubutumwa abinyujije mu miririmbire ye kandi indirimbo ze kuko zavugaga kukubwiza ukuri abatuye Isi. Yitabye Imana ku myaka 25 gusa.

Aaliyah

Uyu yari umukinnyi w’amafilme n’umuririmbyi yapfuye azize impanuka y’indege mu 2001 afite imyaka 22.

Ibi byaje gutungura abafana benshi ku Isi yose kuko yari umuhanzikazi wari umaze kwiyegereza abakunzi binjyana ya R&B.

Aaliyah yaramaze kwigaruria imitima ya benshi akiri muto ku myaka 22 (Photo by Kevin Mazur/WireImage)

Heath Ledger

Heath Andrew Ledger  Uyu munyarwenya warukunzwe basanze yapfiriye mu nzu ye i New York.

Uruhare rwe murwenya rwamuhesheje igihembo cya Oscar ariko ikibabaje ni uko uyu musore w’imyaka 28 iki gihembo yagihawe yaritabye Imana ngo acyakire ubwe.

Heath Ledger urupfu rwe rwateye urujijo (Photo: Getty Image)

Michael Jackson

Uyu muhanzi yapfuye azize gufatwa n’umutima iwe mu 2009

Urupfu rwe nirwo ruzwi cyane mu byamamare. Yari afite imyaka 50.

Michael Jackson wari umwami w’injyana ya Pop urupfu rwe rwababaje benshi

Jimi Hendrix

Umwuga we warumaze imyaka ine gusa ariko yavuzweho kuba yari umuntu ucuranga gitari nziza y’amashanyarazi w’ibihe byose.

Basanze yapfiriye mu nzu y’i Londres, anizwe kdi yarutse bikaba bikekwa ari ibiyobyabwenge yakoreshaga. Yari afite imyaka 27.

Jimi Hendrix yitabye Imana ku myaka 27

Kobe Bryant

Ni umwe mu bakinnyi beza Isi yagize bakomoka muri Amerika babayeho bakinye umukino wa Basketball by’umwihariko mu babigize umwuga mu ikipe ya Lakers yakiniye imyaka 20 yose gusa urugendo rwe rwo kubaho rwarangiye mu mwaka 2020 ubwo yagiraga impanuka ikomeye y’indege agapfana n’umwana we w’umukobwa witwaga Gigi Gianna. Yitabye Imana ku myaka 41 mugihe umukobwa we yarafite imyaka 13.

Kobe Bryant arikumwe n’umukobwa we bapfiriye mu mpanuka y’indege

Chadwick Boseman

Nyakwigendera Chadwick Aaron Boseman yari umukinnyi w’amafilme akaba n’umwanditsi yitabye Imana azize indwara ya Kanseri y’amara ku myaka 43 akaba yaramenyekanye muri Filme yakunzwe cyane yitwa Black Panther. Yavukiye mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Chadwick Boseman umwe mu bakinnyi bagaragaye muri filme Black Panter Wakanda

Paul Walker

Umunyamerika Paul William Walker IV uyu ni umukinnyi w’amafilme wabayeho wakunzwe bikomeye, urupfu rwe rwashenguye benshi mu mitima nyuma yo kumva ko atakiri mu bazima ku myaka 40 azize impanuka y’imodoka. Filme yamenyekanyemo cyane ni iyitwa Fast and Farious.

Paul Walker imodoka yararimo yarangiritse bikomeye bimuviramo urupfu

Bob Marley

Robert Nesta Marley yapfuye ku ya 11 Gicurasi 1981 afite imyaka 36. Yapfuye azize ubwoko bwa kanseri budasanzwe, bwagaragaye bwa mbere munsi y’amano, ariko nyuma byaje kumenyekana mu mubiri we wose. Yibukwa nkumwe mu bantu bamenyekanishije injyana ya Reggae Music ku Isi.

Bob Marley yitabye Imana ku myaka 36 azize kanseri

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *