Abantu 59 bapfuye bazize kunywa isabune ya Dettol bahawe na Pasiteri ababwira ko ibarinda COVID-19

Police yo muri Afrika y’Epfo yataye muri yombi umu Pastiteri witwa Rufus Phala wahaye abayoboke be umuti wo gusukura mu nzu, ababwira ko batazandura icyorezo cya COVID-19, 59 mu bawunyweye barapfa.Pasteri Phalla yafotowe igihe yajyaga kugura umuti wa Dettol aha abantu mu rusengero

Police yo muri Afrika y’Epfo yataye muri yombi  Pasiteri Rufus Phalla wanyuranije n’amategeko agaha abantu bari mu rusengero rwe ko nibanywa Dettol, ibakiza indwara zitandukanye harimo  no kubarinda kwandura icyorezo cya Coronavirusi. Police yo muri Afrika y’Epfo yemeje ko abantu 59 bamaze guhitanwa n’uyu muti usanzwe uzwi nk’isabune yifashishwa mu gusukura ibikoresho byo murugo.

Dail Sun Mu iperereza ryakozwe na Police ryagaragaje ko aba bayoboke bose banyoye isabune ya Dettol, bari bizeye gukira indwara kubera ko bari bizeye ibyo Pasiteri ababwira. Ubu bane bamerewe nabi aho ubuzima bwabo buri gukurikiranya n’abaganga muri icyo gihugu.Isabune ya Dettol ikoranye acid yica udukoko ariko ni uburozi mu mubiri w’umuntu

Pasiteri Phalla, avuga ko we yategetswe n’Imana ariko akabwirwa ko nubwo uyu muti wica ariko ko ntacyo uri butware abayoboke bari buwunywe. Ajyendeye kur’ibyo, yahise aha abantu bose bari mu rusengero umuti wica udukoko ukoreshwa murugo cyangwa mu kumesa imyenda yanduye.

Yagize ati «Nanjye ndabizi ko Dettol yica, ariko Imana yantegetse kuyikoresha. Ninjye wayinyweye bwa mbere.»

Yasoje avuga ko yamaze kwakira ubutumwa bw’abantubabinyujije kuri Whatsapp, bamubwira ko bamaze gukira indwara bari barwaye.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *