Abahanzi batatu bahaye U Rwanda ishema ku rwego mpuzamahanga

Abahanzi  b’ abanyamuzika , Jean Paul, Samputu, Alpha Rwirangira ndetse na Yvan Buravan nibo bahanzi bamaze gushesha igihugu cy’ U Rwanda ishema rikomeye mu rwego mpuzamahanga ubwo begukanaga ibikombe bikomeye birimo KORA, Tusker Fame Project ndetse na RFI/Prix Decouvertes.

Jean Paul Samputu: Uyu muhanzi ari mu banyarwanda bake bemewe nk’ umunyafurika w’ umuhanzi mpuzamahanga kuko yujuje ibisabwa ni umucuranzi w’ ibikoresho byinshi bya muzika bigezweho ndetse n’ ibindi biri gakondo ashobora kuririmba amajwi meza kandi atandukanye.

Mu myaka ishize yatangiye kwerekana inganzo gakondo aririmba intwatwa y’ umwimerere nyarwanda aho mu mahanga yahise yigarurira imitima ya benshi.

Na nyuma yo kwegukana KORA muri Afurika y’ Epfo, Samputu w’ imyaka 58 y’ amavuko ntabwo yicaye kuko yakomeje ubuzima bwe bw’ ubuhanzi ku rwego mpuzamahanga aboneka hirya no hino mu bitaramo bikomeye  ku mugabane w’ i Burayi , Amerika ndetse na Aziya.

2. Alpha Rwirangira: Ku myaka 34 y’ amavuko uyu muhanzi nawe yakoze amateka ubwo yegukanaga igihembo TFP I Nairobi muri Kenya, kugeza magingo aya akomeje ubuhanzi bwe aho atuye mu mahanga usibye ko abivanga n’ iyindi mirimo imubeshyaho umunsi k’ uwundi.

3. Yvan Buravan: Burabyo Dushime Yvan: Ni umusore ufite amahirwe yo kugera kure mu buhanzi bwe mu gihe cyose azakomeza guharanira kurinda impano ye nk’ uko yabyerekanye ubwo yegeukanaga igihembo mpuzamahanga RFI/Prix Decouvertes.

Gaston Rwaka




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *