Abahanzi bari muri PGGSS8 bahawe nimero bazatorerwaho menya ibanga ryakoreshejwe bahabwa nimero.

Ni nyuma y’igihe abahanzi bagera ku 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8(PGGSS8) bamenyekanye ariko abafana bagasigara bibaza uko imibare y’aba bahanzi izatangwa ngo bategereze bazi uko byifashe nyuma bitegure gutora abahanzi bakunda.ubu umubare ugenewe umuhanzi wageze ahagaragra.

Primus Guma Guma Super Star ni ryo rushanwa rukumbi rikomeye mu Rwanda, rihuriza hamwe abahanzi bakomeye baba batoranyijwe ku rwego rw’igihugu ndetse bagahabwa umwanya wo kuzenguruka igihugu cyose biyereka abafana.

Itora ry’abahanzi bitabiriye irigiye kuba ku nshuro ya munani ryakozwe biciye mu bitangazamakuru aho buri kimwe cyahisemo abahanzi mu byiciro bitanu birimo abaririmba Hip Hop, RnB, Afrobeat, abaririmba mu matsinda ndetse n’icyiciro cy’abagore.

Ikintu gisa n’agashya kakozwe batanga nimero bakurikije uko amazina yabo akurikirana kuri Alphabet nk’uko ababyeyi babo yabibarutse bagiye babita cyangwa se uko biyise ku tubyiniro twa muzika, ubwo uza imbere n’uri hafi cyane ku nyuguti zitangira zo mu Kinyarwanda,dore uko bahawe nimero n’amazina y’abo.

Active ni 1

Bruce Melodie ni 2

Christopher ni 3

Jay C ni 4

Just Family ni 5

Khalfan ni 6

Mico The Best ni 7

Queen Cha ni 8

Uncle Austin ni 9

Young Grace ni 10 .

Twabibutsa ko Gutora bizatangirana n’igitaramo cya mbere kizaba taliki ya 26 Gicurasi 2018.Umuntu azajya agura icupa rya Primus agumane umufuniko ubundi yandike *733# nimero y’umuhanzi akurikizaho nimero iri ku mufuniko.

Umuhanzi uzaba uwa mbere mu gutsinda kuri SMS azahabwa miliyoni 15 naho uzatorwa n’abagize akanama nkemurampaka ahabwe miliyoni 20 z’amanyarwanda.

David Mayira-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *