Abagore 10 bari mu nzego zifata ibyemezo mu Rwanda bihariye ku bwiza n’uburanga bibereye ijisho

Akenshi ntibisanzwe ko abagore bari mu nzego zifata ibyemezo biharira mu kugira uburanga butangarirwa ku bw’inshingano nyinshi ndetse bamwe bahabwa iyi myanya bageze muza bukuru,gusa ibi si itegeko kuko mu Rwanda hari benshi babigezeho.

Mu bushakashatsi bumaze ukwezi kumwe Celebzmagazine.com yakoze binyuze mu biganiro binyuranye yagiranye na bamwe mu bareba kenshi bakanahura n’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo mu Rwanda, twabakoreye urutonde rw’abagore 10 bihariye  mu gutanga serivice inoze by’akarusho banihariye mu kugira ubwiza n’uburanga bibereye ihjisho.

10.Belise Kariza

Image result for Belise Kariza

Belise Kariza ni umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri RDB . Ashimwa byinshi birimo guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda ariko nanone ngo itoto rye rireshya abamureba.

9.Aurore Mimosa Munyangaju

Minisitiri mushya wa Siporo Aurore Munyangaju, afite impamyabumenyi ya Master’s Degree mu bijyanye n’imicungire y’imishinga [Project Management] yakuye muri kaminuza yitwa Maastricht School of Management mu Buholandi. Ni umwe mu banyapolitike abakunzi ba Celebzmagazine batashidikanyije gushyira mu bagaragaza uburanga budasanzwe mu Rwanda.

Uyu ni umuyobozi wa BK Group abahagana bamushimira imitangire myiza ya serivice ariko by’umwihariko ngo yihariye mu kugira ubwiza bubereye ijisho.

6.Soraya Hakuziyaremye

Image result for Soraya Hakuziyaremye

Kuva ku itariki ya 18 /10/2018 Soraya Hakuziyaremye ari muri minisiteri y’inganda n’ubucuruzi bigaragara ko yazanye impinduka nziza,abaganiriye na Celebzmagazine.com ntibashidikanyije kumushyira mu banyapolitike bihariye mu kugira uburanga buhebuje.

Image result for Soraya Hakuziyaremye

 5.Paula Ingabire

Image result for Paula Ingabire

Paula Ingabire ni minisitiri w’itumanaho n’ikoranabuhanga mu Rwanda,ashimwa byinshi birimo umuvuduko w’ikoranabuhanga mu Rwanda gusa by’akarusho ngo ahiga uburanga abandi banyapolitike bakora umwuga umwe nubwo badasobanura neza icyo bashingiraho bamushyira kuri uyu mwanya.

4.Clare KAMANZI

Related image

Uyu muyobozi w’ikigo cy’igihugu cyiterambere RDB, ni umwe mu bashyizwe kuri uru rutonde ku bw’uburanga bwe n’imitangire myiza ya serivice.

3.Kampeta Pitchette Sayinzoga

Related imageUyu muyobozi wa banki itsura amajyambere y’Urwanda (BRD) ni umwe mu bakora imirimo ye neza kandi akayikorera ku gihe , gusa ibi ntibibuza abamugana kuvuga ko ari umwe mu bagore bafata ibyemezo mu Rwanda bihariye ku bwiza n’uburanga bibereye ihjisho.

2.Michaella Rugwizangoga

Related image

Uyu mugore ushyirwa ku mwanya wa mbere mu bagore bafata ibyemezo mu Rwanda bihariye mu kugira ubwiza n’uburanga bibereye ihjisho, ni umuyobozi mukuru w’ishami ry’uruganda rukora imodoka Volkswagen Rwanda.

 

1.Ines mpambara

Image result for Ines mpambara

Ahagarariye abakozi muri Peresidensi y’u Rwanda,uyu nawe ngo uburanga bwe ni ntagereranwa doreko abagize amahirwe yo kumubona amaso ku maso bahamya badashidikanya ko mu bagore bari muri politique y’u Rwanda adashobora kuburamo.

Twabibutsa ko uru rutonde rwakozwe atari bo bagore bashimwa mukazi ndetse bagaragara neza gusa,urugero ni Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame umuyobozi wa Imbuto Foundation  igamije kuzamura imiryango itishoboye binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuzima na gahunda zigamije imibereho myiza n’iterambere.

Eric Twahirwa

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *