Ababyeyi badahagurutse ibihe bya Covid-19 bishobora kurarura urubyiruko-Nkurikiyimana Viateur

Mu gihe Isi yose ikomeje guhangana n’ icyorezo Covid-19, Umuyobozi w’ Umuryango utegamiye kuri Leta  Rwanda True Hope Organisation, Nkurikiyimana Viateur arasaba ko habaho uruhare rw’ababyeyi mu gufasha urubyiruko kuko nibo ejo hazaza h’igihugu.

Ibi Viateur Nkurikiyima yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Celebsmagazine.com kuwa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, ubwo yagiraga ati” Nk’ uko Leta ibishyiramo imbaraga nyinshi natwe abarezi ndetse n’ ababyeyi dukwiriye kugira abana bacu inama cyane cyane abakobwa kuko bagira ibishuko byishi bishobora kubagusha nyamara bitabaturutseho!”.

Agira ati” Tudafashe ingamba zikomeye abana bacu  batakaza amashuri ndetse bananduriramo indwara zituruka mu mibonano mpuzabitsina  ,nk’ ababyeyi tugomba kumenya ko uburere buruta ubuvuke iki nicyo gihe cyo kwegera abana bacu byumwihariko urubyiruko ,ndetse n’imiryango itari iya leta n’uruhare rwacu mu kuganiriza urubyiruko cyane cyane Ku mbuga nkoranyambaga duhuriraho tubagira imana by’umwihariko Ku buzima bwabo ndetse no gukomeza kwirinda icyi cyorezo cya covi-19”.

Nkurikiyimana Viateur, uyobora Rwanda True Hope Organisation

Umuyobozi wa Rwanda True hope organization yagaragaje  kandi impungenge afite zishingiye k’ uburyo abanyeshuri bahagaritse amasomo bitunguranye bitewe n’ umuvuduko w’ icyorezo cya covid-19 cyageze mu gihugu muri Werurwe aho asanga hari ingamba zikwiriye gufatwa mu kubunganga urubyiruko.

Uru rubyiruko rwiga ubudozi muri Rwanda True Hope Organisation

Ku musozo yasabye  urubyiruko ko rugomba kubyitwaramo neza rukirinda muri ibi bihe rutari kwiga rugagafata umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo yabo, kuko bitabaye ibyo wazasanga nk’abakobwa bamwe batwara inda zitunguranye ndetse n’abahungu bakishora mu biyobyabwenge.

Rwanda True  Hope Organisation ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’ Amajyepfo isanzwe ikorera mu gihugu hose yigisha abana b’ abanyarwanda imyuga inyuranye irimo ubukanishi, amategeko y’ umuhanda, ikoranabuhanga(mudasobwa n’ ubundi bumenyi buyishamikiyeho…), gusuka no kudoda ndetse n’ uburere mboneragihugu muri gahunda ya WDA.

Kugeza magingo aya, Rwanda True  Hope Organisation yatangiye gukorera ku ikubitiro mu Turere twa Kamonyi, Rusizi ndetse na Kicukiro aho ifite abanyeshuri basaga 700.

Gaston Rwaka

 




2 thoughts on “Ababyeyi badahagurutse ibihe bya Covid-19 bishobora kurarura urubyiruko-Nkurikiyimana Viateur

  1. Uwihanganye

    Nibyo kuko nk’abababyeyi n’ umwanya wacu mu gufasha abana muri ibi biruhuko gusubiramo amasomo yabo tutihugiyeho ,yakoze cyane kuducyebura

    Reply
  2. Umurisa dianne

    Nibyo ababyeyi tugomba kuba hafi y’abana mugihe batari kw’ishuri ducyeneye impanuro nkizi.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *