Isesengura: Covid-19 ishobora kuba umusemburo w’ impinduramatwara

Impaka ku nkomoko y’ icyorezo Corona zakomeje kuba nyinshi aho abahanga mu by’ ubuzima mu ishami ryiga ku byorezo(epidemilogy) ryagerageje kwerekena ko COVID-19 ikomoka ku nyamaswa aho byatangiye bivugwa ko hari abaturage bo mu Bushinwa bariye inyama z’ inyamaswa nkazi zari zifite ubwo burwayi babona kwandura muri ubwo buryo.

Hari n’ abandi bahanga bagaragaza ko Covid-19 yakozwe n’ Amunyamerika ayikora mu ruganda agamije kwibasira Umushinwa bahanganye barwanira kuyobora ubukungu bw’ isi ariko bizakumucika {umunyamerika…} yego umushinwa yarahagorewe ku ikubitiro ariko n’ uwayikoze ntiyacika kuko magingo aya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu cya mbere ku Isi cyibasiwe n’ iki cyorezo aho kimaze gupfusha abasaga ibihumbi 500.

Kuva aho iki cyorezo Corona gitangiye kwibasira isi imibereho y’ abantu yarushijeho guhinduka kandi nabi kuko cyashegesheje ubukungu bw’ ibihugu mu buryo bugaragara bihereye aho abantu benshi babuze akazi bitewe ni uko barwiyemezamirimo bagabanyije abakozi.

Ku ruhande rumwe, inzara yarateye nubwo bitari ku kigero kimwe bitewe n’ ubushobozi bw’ umuntu ku giti cye cyangwa se bitewe n’ ubushobozi bw’ ibihugu kuko ntibinganya amahirwe.

Niba abaturage bo mu gihugu bari mu nzira y’ iterambere bari bamaze kuyoboka gahunda yo kwitabira gukora 24/24 ariko ubu bikaba bitemewe ibyo bishobora guhungabanya ubuzima mu buryo bworoshye.

Ku rundi ruhande, Kuba ubukungu bw’ ibihugu bimwe na bimwe bwari busanzwe butameze neza ubwiyongere bwa Corona n’ ingaruka zayo ku buzima bw’ abantu bishobora kuba intandaro yo kwigaragambya , kwigumura no kurwanya ubuyobozi.

Kudashyira mu bikorwa politike nziza mu micungire y’ icyorezo bikomeza gutuma abaturage benshi bamagana abayobozi babo bishoboka rero ko bikomeje gutya mu myaka iri imbere abaperezida benshi bazatakaza intebe zabo.

Muri Bresil bamwe mu baturage bamaze iminsi bigaragambya ndetse banamagana Perezida Jair Bolsonaro bamuhora kudafata ingamba zabafasha guhangana na COVID-19 magingo aya iki gihugu kiri mu bya mbere gikomeje kuzahazwa na Corona.

Dusesenguye ubukana bwa Covid-19 n’ uburyo ikomeje guhangayikisha abantu ari nako izahaza ubukungu bw’ ibihugu batuyemo ntawahakana ko yaba intandaro yo kwigarambya aho bamwe mu baturage bashobora no kwishora mu bikorwa byo gusahura , kwangiza ibikorwa remezo no gutwika ibindi bitwaza iki cyorezo.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com       




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *