Kenya: Umunyamakuru warukunzwe yitabye Imana bitunguranye

Umusemuzi w’ururimi rw’amarenga wakoraga kuri television ya Kameme, n’uwatangaga ibiganiro anatunganya ibiganiro Josephine Mwihaki yitabye Imana kuri uyu wa mbere, 28 Kamena.

Sitasiyo ya Mediamax Limited niyo yasohoye itangazo ku rupfu rw’umukozi wabo, bamushimira ko yitanze kandi abasigiye intimba.

Bivugwa ko Mwihaki w’imyaka 41 yapfuye nyuma y’uburwayi yagize butunguranyi. Ubwo yarari mu kiganiro yahise ajyanwa mu bitaro hashize iminsi 15 bivugwa ko yari afite umuvuduko ukabije w’amaraso.

Yarekuwe kandi yemererwa gukomeza imiti mu rugo, Icyakora, ngo ibintu byarushijeho kuba bibi ku mugoroba wo ku cyumweru, tariki ya 27 Kamena maze ahita asubira mu bitaro kugira ngo asuzumwe. Bivugwa ko Mwihaki yaje gufatwa n’umutwe ukabije.

Hashize amasaha make gusa agejejwe ku bitaro yahise yitaba Imana. Muri ako kanya mugenzi we watangaga ikiganiro kuri K24 TV no kuri Kameme TV yahise avuga ko mugenzi we yitabye Imana.

Umunyamakuru Josephine Mwihaki warukunzwe muri Kenya yitabye Imana

“Kameme TV yarasigaye akorera yahise imwoherereza ubutumwa bw’akababaro ku muryango we. Inshuti ze, abo bakorana, n’abayoboke be. Aho bagize bati ‘’ Urupfu ni umugome cyane. Byadutwaye igihe, twari dufite gahunda nyinshi. Wari umugwaneza, ubuntu kandi ukomeye’’.

Essie Essy, bari basanzwe bakorana we yagize ati “Iki nicyo kintu cya nyuma nari niteze kumva. Ku munsi wo ku cyumweru twavuganye umbaza umwishywa wawe. Wampaye ibyiringiro ko tuzongera kukubona. Ntabwo nari nziko ari iminota ya nyuma, munsi y’isaha imwe wahise ugenda. Iruhukire mu mahoro.

Mwihaki asize abana be n’umugabo we. Nyakwigendera yavutse mu 1980.

Abari bakurikiye ikiganiro nibo bahise bumva inkuru mbi ya Josephine Mwihaki ko atakiri mu bazima

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO IJYANYE N’INKURU

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *