Myugariro wa Polisi Fc yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga (Amafoto)

Muvandimwe Jean Marie Vianney ukina muri Police FC , nka myugariro w’ibumoso yateye ivi yambika impeta umukunzi we Umwari Rurangwa Irene (Soleil) bamaze imyaka 6 bakundana.

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, nibwo iki gikorwa cyabaye maze Muvandimwe Jean Marie Vianney yambika impeta umukunzi we bamaze imyaka myinshi bakundana, bakaba bombi biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore n’ubwo nta gihe cy’ubukwe batangaje igihe buzabera.

Muvandimwe Jean Marie Vianney aganira n’itangazamakuru yavuze ko we na Soleil bamenyanye yiga mu wa kane w’amashuri yisumbuye.

Ati“Tumaze imyaka irenga itanu dukundana, urumva twamenyanye niga mu wa kane w’amashuri yisumbuye urumva ko hashize imyaka myinshi.”

Uyu mukinnyi kandi yavuze icyo yakundiye Soleil akamuhitamo mu gihe hari abandi benshi beza, Ati”Ni umukobwa utuje, angira inama kandi akunda gusenga. Umuntu aba yarahuye na benshi ariko akunda kungira inama kandi akananshyigikira mu kazi kanjye ka buri munsi.”

Amakuru avuga ko nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles, nta gihindutse kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kamena 2021 nibwo bazasezerana imbere y’amategeko.

Muvandimwe J.Marie yatereye ivi umukunzi bakundanye imyaka myinshi

Muvandimwe na Irene bakundanye imyaka myinshi

Myugariro wa Polisi Fc yambitse impeta umukunzi we Irene

Muvandimwe Jean Marie n’umukunzi we Irene

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *