Umunyarwandakazi Miss Teta Sandra aritegura kwibaruka umwana wa Kabiri w’umuhanzi Weasel uzwiho kugira abana benshi mu gihugu cya Uganda

Nyuma yo kubyarira Weasel umwana wa mbere umwaka ushize, Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011 umaze igihe ari mu rukundo n’uyu muhanzi, biravugwa ko ubu amutwitiye inda ya kabiri.

Nkuko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza, uyu mwana Teta agiye kwibaruka azaba ari umwana wa 22 mu bana Weasel amaze kubyarana n’abagore batandukanye.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Blizz, cyatangaje ko mu minsi mike uyu mukobwa azaba yibarutse umwana we wa kabiri.

Ndetse gikomeza kivuga ko uyu mukobwa yanimutse asigaye abana na Weasel aho aba Makindye mu nyubako ya Neverlands (ni inyubako ya Good Life).

 

Teta atwite umwana wa Kabiri w’umuhanzi Weasel uzwiho abana benshi muri Uganda

Uyu mukobwa w’imyaka 29, muri Gicurasi 2020 nibwo yabyaye umwana wa mbere wa Weasel w’umukobwa bahaye izina rya Ria Mayanja, hari nyuma y’imyaka 2 bivuzwe ko bari mu rukundo.

Iyi nkuru ije nyuma y’uko mu minsi ishize byari byavuzwe ko aba bombi batandukanye, icyo gihe Weasel yari yasibye n’amafoto yose ahuriyeho na Sandra Teta kuri Instagram ye.

Sandra Teta yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse ku gutegura ibitaramo byitwaga “All Red Party” byagiye bimusiga mu madeni kenshi agatabwa muri yombi. Ikindi nuko mbere yuko akundana nuyu muhanzi wo mu gihugu cya Uganda yarabanje gukundana n’umuhanzi Derek wabarizwaga mu itsinda rya Active.

Teta Sandra yatangiye gukundana n’umuhanzi mu mwaka 2018

Umwana wa mbere Teta yabyariye umuhanzi Weasel

REBA HANO VIDEO Y’IBIGANIRO BYACU TWAGUHITIYEMO

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *