Inyinya y’umuhanzi Meddy yaciye ibintu! Irengero ryayo ryamenyekanye

Ngabo Jobert Médard uzwi ku Izina rya Meddy mu buhanzi amaze iminsi avugisha benshi nyuma yuko abari bamuzi basanzwe bazi uyu muhanzi ufite inyinya mu gihe muri iyi minsi abakunzi be batakiyibona.

Hamaze iminsi umuhanzi Meddy ukunda gukoresha imbuga nkoranyambaga agaragarije abakunzi be ko ntanyinya akigira kugeza ubwo abenshi bavuze ko atariwe.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku kitwa Story nibwo aherutse gushyiraho amashusho ashimira umwogoshi we wari umaze kumwogosha. Bityo ababibonye ntibitaye kuri ayo mashusho y’umwogoshiwe ahubwo bitaye kuri uyu muhanzi babonaga ko yahindutse aho benshi binubiye kubona Meddy bakunda yarakuyeho inyinya.

Ndetse ibi byaje gusa n’ibikurura impaka za hato na hato kuri uyu muhanzi umaze kuba icyamamare muri muzika gusa bamwe bagiye batanga ko atariwe abandi bavuga ko ariwe.

Amakuru twaje gushakisha nka CelebzMagazine kugira ngo tumenye intandaro nyirizina y’uyu muhanzi wakuyeho inyinya kandi biri mu byo abakunzi be bamukundiraga.

Mu byo twatahuye nuko uyu muhanzi asigaye ashyira utuntu mu menyo duhisha iyo nyinya rimwe na rimwe, ariko intandaro nyirizina yo guhisha iyi nyina ye bikaba bituruka kubwuko uyu musore uvuka mu gihugu cy’u Rwanda uherutse gusaba umukobwa witwa Mimi ko yazamubera umugore ukomoka mu gihugu cya Ethiopia aho muri iki gihugu bifatwa nkinenge ku muntu ufite inyinya bityo Meddy akaba ariyo mpamvu yayikuyeho kubwo kwanga kunengwa mugihe yajya gusura uyu mukobwa aho anashobora kubura uyu mukobwa burundu kubera inyinya.

Meddy n'umukunzi we bagiye gukorera agashya abanyarwanda – YEGOB

Mimi ukomoka mu gihugu cya Ethipoia amaze igihe akundana n’umuhanzi Meddy 

Inyinya ya Meddy yaciye ibintu! Irengero ryayo rituruka kuba ibihugu byinshi birimo Ethiopia bitemera umuntu ufite inyinya kuko ari inenge

Abazi Meddy bamuziho kugira inyinya bikaba biri mubyo n’abakunzi be mu muziki bamukundiraga aha ni ubwo yaherukaga mu Rwanda mu kwita Izina abana b’ingagi 2019

REBA HANO VIDEO NZIZA YAGUSHIMISHA

Bana natwe tugususurutse umenye byinshi mu byamamare

CelebzMagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *