Shira amatsiko kuri Anne Kansiime ufatwa nk’Umwamikazi wa komedi muri aka karere

Anne Kansiime ni umunyarwenya umaze kumenyekana cyane cyane mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba ari naho abantu bahera bamwita umwamikazi wa komedi muri aka Karere. Harabura iminsi 3 ngo aze gutaramira abanyarwanda, ari nayo mpamvu twabateguriye incamake y’amateka ye.

I rushed into marriage but it fell apart – Kansiime

Anne Kansiime afite imyaka 33 , yavutse ku itariki 13 Mata 1987 , avukira mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale, muri Uganda y’Uburengerazuba. Ni umunyarwenya, akina filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje. Ibinyamakuru bimwe byo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba n’u Rwanda ruherereyemo bamuhaye izina rya “East Africa’s Queen of Comedy”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishaka gusobanura ko ariwe mwamikazi wa komedi muri aka karere.

Ababyeyi be bombi baracyariho, ise aherutse gusezera kukazi ko gukora muri banki mu kwezi kwa Gashyantare 2015. Amashuri abanza yayize ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabare. Icyiciro rusange n’icyiciro gikurikiyeho kugeza asoje amashuri yisumbuye yabyigiye ku ishuri ry’abakobwa riherereye mu gace ka Bushenyi ryitwa Bweranyangi Girls’ Senior Secondary School .

Ugandan Comedian Leaves Fans in Stitches in Zimbabwe - allAfrica.comKansiime yize kandi icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza ya Makerere mu bigendanye n’imibanire y’abantu(Social science).

Yatangiye ibigendanye no gusetsa mu mwaka wa 2007 akiga muri kaminuza ya Makerere, aho yakudanga gukina udukino dusekeje mu itsinda ryitwaga Theatre Factory. Iri tsinda rimaze gusenyuka , yinjiye muri Theatre Fun ryasimbuye irya mbere. Iri tsinda ryakinaga udukino twaryo buri wa kane nimugoroba, udukino twiza tugacishwa kuri televiziyo ya NTV Uganda mu kiganiro cyitwa Barbed Wire cyaje guhindurirwa izina ryitwa U-Turn.

Kansiime kandi yamenyekanye mu kiganiro cya MiniBuzz yafatanyaga na Brian Mulondo cyabaga kivuga ku ngingo zinyuranye abantu bagendaga batangaho ibitekerezo ariko bigakorwa mu buryo bwo gusetsa. Muri 2014 yatangiye kujya ashyira amashusho y’ imwe mu mikino ye isekeje ku rubuga rwa Youtube. Abantu batangiye kumubwira ko ari byiza , bimutera imbaraga yo gushyiraho menshi mu mashusho ashoboka.

Kansiime divorces | Malawi 24 - Malawi newsByatumye televiziyo yo mu gihugu cya Kenya imuha umwanya wo kujya anyuzaho ikiganiro inshuro 1 mu cyumweru, ari naho haturutse ikiganiro yise Don’t mess with Kansiime. Mu kwezi kw’Ugushyingo 2014, umuyoboro we (Channel) wo kuri Youtube wari umaze gusurwa na miliyoni 15 zarebaga amashusho ye anyuranye yashyizeho. Kurebwa cyane kw’amashusho yashyiraga kuri Youtube, byatumye BBC Focus on Africa imukoraho ikiganiro.

Impano ye yo gusetsa yamugejeje mu bihugu binyuranye agenda akoramo ibitaramo. Muri ibyo twavuga nka Botswana, Malawi, Rwanda, Ubuhinde, Nigeriya, Ubwongereza, Nigeriya, Zambiya n’ahandi hanyuranye.

Impano yo gusetsa yamuhesheje ibihembo binyuranye ndetse azenguruka amahanga mu bitaramo binyuranye
Mu gusetsa kwe Anne Kansiime yibanda ku bintu bibaho mu buzima bwa buri munsi. “ Nkunda gukina ku bintu bibaho mu buzima bwa buri munsi , nibyo bituma utandukana n’abandi kandi ugakora ibinyu byihariye”Aya ni amagambo ya Anne Kansiime ubwo yabazwaga icyo komedi ye yibandaho. Mu kwezi kwa kabiri 2015 Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok kugeza ubu bakaba nta bana barabyarana.

VIDEO: Kansiime Anne recieves Graduation invitation from employee - BigEye.UG

Impano ye yo gusetsa yatumye yegukana ibihembo binyuranye . Muri ibyo twavuga nka AIRTEL Women of Substance Awards 2014, BEFFTA 2013 (Best Comedian) ,Lagos International Festival 2013 (Best Actress), Social Media Awards (Favorite Celebrity) , African Social Awards Malaysia (ASAM) – 2013. Uretse gusetsa Anne Kansiime afite n’impano yo kuririmba. Aheruka gushyira hanze album ikubiyeho indirimbo 10 z’abana.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *