2020: Ku myaka 112 yavuze ko guhora aseka ari byo byamugize umugabo ukuze kurusha abandi ku isi

Nyuma yo kwegukana igihembo, umusaza Chitetsu Watanabe aruzuza imyaka 113 mu kwezi gutaha, yavuze ko ibanga ryamufashije kumara imyaka myinshi ku isi, ari uko mu buzima yabayeho yaranzwe n’ibitwenge bidashira.

Uyu musaza ukuze kurusha abandi ku isi akomoka mu gace ka Niigata mu Buyapani, ubu akaba yamaze guhabwa igihembo cy’umugabo ukuze ku isi mu bihembo bitangwa n’uruganda rw’inzoga ya Guinnessi (Guinness World Records). Mu kwezi gutaha kwa      Werurwe nibwo uyu musaza azuzuza imyaka 113 kuko yari aherutse kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 112 mu mwaka ushize wa 2019 ubu akaba afite imyaka 113 n’iminsi 345 y’amavuko.

Watanabe ni we utsindiye iki gihembo uyu mwaka wa 2020, ubwo yabazwaga impamvu amaze igihe rirekire atyo ndetse n’ibanga yakoresheje, yavuze ko kutarakara byabaye intaro ye. Ati «Kutarakara no gukomeza umwenyura no guhorana akanyamuneza mu maso hawe. »

Uyu musaza yakomeje avuga ko akunda kurya bombo akanywa isukari y’ijuju gusa ko muri iyi minsi ye y’ubusaza, akunze kurya ama Ice cream n’ibindi binugubwa kubera ko yamaze gukuka amenyo ye menshi.Watanabe yavutse tariki ya 5 Werurwe mu 1907 akaba ari imfura mu bana umunani bavukana. Imyaka ye myinshi yayimaze akora mu bigo n’inganda z’isukari nyuma yaho akaba yarakoze mu biro by’ubuyobozi bw’igihugu bushinzwe iby’ubuhinzi. Watanabe kandi bivugwa ko mu 1944 yari mu gisirikare, ni igihe habaga intambara ya kabiri y’isi yo mu 1939-1945.

Twabibutsa ko umuntu ukuze kurusha abandi ku isi ari umugore Kane Tanaka ukomoka mu Buyapani, akaba afite imyaka 117 akaba amaranye imyaka ibiri agahigo ko kuba ari we mugore ukuze kurusha abandi ku isi.

Ikizere cyo kuramba k’ubuzima mu Rwanda ubu kiri ku myaka 67.91.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *