2020: Ku Isi harabarizwa impunzi zigera kuri miliyoni 26

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ impunzi ku nshuro ya makumyabiri ibarurishamibare ryakozwe n’ ishami rya Loni ryita ku mpunzi rigaragaza ko ku Isi hari ipunzi zisaga miliyoni 26.

Intambara z’ amoko zihoraho, inzara  ndetse  n’ ubukene bukabije ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye abantu benshi bahunga ibihugu byabo bemera kwiberaho mu buzima bwo mu nkambi kugirango barengera ubuzima bwabo nubwo abenshi muri abo batorohewe.

Uburasirazuba bwo Hagati(Moyen Orient) ndetse na Afurika y’ umunsi ya Sahara (Afrique subsaherienne) ni tumwe mu duce tw’ isi dufite umubare mwinshi w’ impunzi bitewe ahanini n’ intambara zihoraho bigatuma abaturage benshi bapfa n’ aho abasigaye bagakiza amagara yabo ndetse bakanemera kuva mu byabo bityo bagatungwa n’ iposho.

Irak, Siriya, Yemen, Sauda Arabia, Sudani, Congo-Kinshasa ndetse na Somalia ni bimwe mu bihugu byo ku isi bifite umubare munini w’ impunzi zimaze imyaka mu nkambi kugeza ubu zidafite icyizere gifataka cyo kuzataha.

Ikibazo cy’ ubuhunzi cyabaye ingorabahizi ndetse kinagaragaza ko abayoboye isi higanjemo iyo miryango mpuzamahanga idafite ubushobozi bwo kugira icyo ikemura.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *