1994-2020: Yafashwe ku ngufu ananduzwa HIV, Consolée Nishimwe yiyemeje kwiyubaka azirikana n’ abandi

Nyuma yo gufatwa ku ngufu no kwanduza HIV muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, Consolée Nishimwe akomeje urugamba rwo kwiyubaka ndetse anafasha abandi bahuje nawe iki kibazo cy’ ingutu cyamuteye guhungabana ariko buhoro buhoro yagiye yiyakira kugeza magingo aya akaba ari umuntu wifitiye akamaro ndetse anagafitiye abatari bacye mu Rwanda no mu mahanga.

Muri 1994 muri jenoside yakorewe Abatutsi ,mu myaka 14 y’ amavuko nibwo Consolée Nishimwe yahohotewe n’ Interahamwe zimufata ku ngufu ndetse zimwicira se umubyara ndetse n’ abasaza be babiri umwe yari afite imyaka 9, 7 naho muto muri bo yari afite amezi 16 y’ amavuko.

Nyuma y’ ibyo bibazo bikomeye, Consolée Nishimwe yakomeje ubuzima agerageza kwiyakira no kwongera kwiyubaka bushyashya afatanyije na mukuru we ndetse na nyina umubyara nubwo bitari bimworoheye.

Ku ruhande rumwe, mu biganiro bitandukanye Consolée Nishimwe yagiye agirana n’ itangazamakuru mpuzamahanga kenshi yagiye agaruka ku ihungabana ndetse n’ umubabaro mwinshi yasigiwe n’ ayo mateka.

Ku rundi ruhande, Consolée Nishimwe atanga ubuhamya bukomeye y’ uburyo yaje kubona imbaraga zikomeye zo gusangiza abandi {abakobwa, abagore…} amateka ye ariko kandi akerekana ubukomera bw’ akababaro umuntu yagize bushobora kumubera intwaro ivura imitima yashenjaguwe.

Kuri uyu munsi, Consolée Nishimwe  ni umuntu udasanzwe ufite ubunararibonye mu gutanga ibiganiro kuri jenoside, ni impirimbanyi iharanira uburengenzira bw’ abagore ariko na none by’ umwihariko aharanira uburenganzira bw’ umugore wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Ubuhamya bw’ ubuzima C.Nishimwe yaciyemo bimufasha kwandika ibitabo …

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *