Zizou yongeye guhuriza hamwe umuhanzi King James na Riderman mu ndirimbo nshya ‘‘JYA UBA ROMANTIC’’ VIDEO

Zizou Alpacino yahurije hamwe abahanzi, Riderman na King James mu ndirimbo ifite n’amashusho bise “Jya uba Romantike”

Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo, yumvikanamo agace katoya k’indirimbo “Narakurebye ndakwitegereza” yaririmbye na Soso Mado wamamaye muri Orchestre Impala.

Si ubwa mbere aba bahanzi bahurijwe hamwe mu ndririmbo na Zizou kuko hari ndirimbo ye yakoze yitwa ’Niko Nabaye’ yarimo n’abandi bahanzi barimo nka King James, Urban Boyz (bakirikumwe), King James na Riderman.

Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyazanywe na Dj Zizou uvugako Soso Mado ari Se umubyara.

Zizou avugako iyi ndirimbo ari imwe muri 11 zizaba zigize album yitegura gushyira hanze.

Si ubwa mbere Zizou Alpacino asubiyemo indirimbo ya Se, kuko mu minsi ishize yifashishije Christopher asubiramo iyitwa ‘Ibanga’.

Zizou Alpacino ari gukora kuri album ye ya mbere ateganya kumurikira abakunzi b’umuziki mu 2021.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA ZIZOU FT KING JAMES, RIDERMAN YITWA ‘‘JYA UBA ROMANTIC’’

 

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *