Zimwe mu mpamvu zitumye uwari umukinnyi wa mbere ku Isi Ronaldinho agira iherezo ribi

Ronaldinho yari umwe mu bakinnyi b’abanyabirori akaba n’umwami w’amacenga ku Isi,2005 yegukana Ballon d’Or itangwa na France Football .Uyu munya-Brazil yakoraga ibintu bisa n’ibidasanzwe mu mupira w’amaguru  ku Isi ahimba amayeri yo gucenga adasanzwe bikaryoshya umukino. Iyo yabaga afashe umupira stade yategerezaga  ikidasanzwe kiwuvamo  kuko akenshi byavagamo inkuru ivugwa ku isi yose bikamuhesha igikundiro no kwizerwa by’ubuzima bwe bwose.

Barça prepares a tribute match to Ronaldinho

Umwaka wa 2003-2008 amateka yanditse muri FC Barcelona anasezera ku mugaragaro umupira w’amaguru 2018 ntibizibagirana.

Uko Ronaldinho yatangiye kwisanga mu kaga no gutakaza igikundiro

Ronaldinho yari azwi nk’umukinnyi wavukanye impano y’umupira w’amaguru ariko utarakundaga gukora imyitozo ntanagire imyitwarire  yakagombye kuranga umukinnyi wabigize umwuga. Uwari umutoza we 2003 yamushinje kugira imyitwarire mibi irimo gukunda abagore no kwinjiza indaya aho bagenzi be bararaga. Mu mwaka wa 2008 agikundiro cye gihabwa umukinnyi Lionel Messi wari ukiri muto.

Ronalid yahawe imirimo yo kwamamaza na kompanyi zikomeye ku isi by’akarusho yatunze imitungo ibarirwa hagati ya miliyoni 80 na miliyoni ijana z’Amapawundi.

Aha wakwibaza uko ubukungu bwe bwaje kugwa? Byose byatangiye mu mwaka wa 2012 ubwo yajyaga mu makipe anyuranye akabura amafaranga yo kumuhemba kuko yari ahenze.

Mu mwaka wa 2014 haseshwe amasezeranyo yari afitanye na Coca-Cola nyuma yo kugaragra anywa ikinyobwa cya Pepsi.

Gukunda abagore cyane biri mu byashyize iherezo ku mwuga we wo gukina umupira w’amaguru,mu myaka 2 ishize yahakanye amakuru yavugaga ko abana n’abana 2 b’abakobwa mu nzu ndetse umwe akaba yarataruzuza imyaka y’ubukure.

Umwaka wa 2018 Ronaldinho Gaúcho umukinnyi waciye ibintu muri ruhago y’Isi ubuzima bwe bwatangiye kujya mu kaga.Uyu mugabo wahoze abica bigacika muri FC Barcelona no mu ikipe y’igihugu ya Brazil yagiranye ibibazo n’ubutabera bwo muri Brazil bwanafashe icyemezo cyo gufatira Pasiporo ye ngo abanze akemure ibibazo afite, gsa bitoroshye kuko yugarijwe n’imyenda myinshi arimo.

Ronaldinho wishyuzwa umwenda yagiyemo nyuma yo kutishyura amande angana na Miliyoni 2,2 z’amayero (asaga Miliyari 2 frw) yaciwe kubera kuvogera ibidukikije aho yubatse inyubako mu buryo butemewe n’amategeko mu gace kadatuwe hafi y’ikiyaga cya Guaiba.

Flamboyance was his middle name | Deccan Herald

Mu 2012 ni bwo umushinjacyaha yaciye amande uyu mukinnyi ndetse ategeka ko iyi nyubako ye isenywa.

Nyuma y’uko ananiwe kwishyura amande, mu mpera za 2018, ubutabera bwafashe icyemezo cyo gufatira konti ze zose ariko basangaho amayero atandatu gusa (6 135 frw).

Kugeza magingo aya, ibibazo bya Ronaldinho ntibyashize ari nayo mpamvu pasiporo ye ubu yafatiriwe ndetse n’ibikorwa bye (imitungo ye) bigera kuri 57 yiteguraga kugurisha nabyo byafatiriwe.

Nkuko ikinyamakuru cyo muri Brazil, Folha gikorera i S.Paulo cyabyanditse ngo intara ya Porto Alegre nayo iramwishyuza miliyoni 2,3 z’amayero y’imisoro mu gihe muri rusange indi myenda yose asanganywe ibarirwa ku yarenga ibihumbi 470 by’amayero (asaga miliyoni 480 z’amanyarwanda).

Yagize ibibazo by’ubukungu ubutunzi bwe burimo inzu n’ibyo mu rugo na Pasiporo ye imwemerera kugenda birafatirwa.

Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare kw’isi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Brasil, Ronaldinho gaùcho kugeza ubu arafunzwe azira guhimba ibyangomba bimwambutsa mu bihugu by’amahanga, basanze mu byangombwa bye handitsemo ko ari umwenegihugu wa Paraguay ari naho yafatiwe ari kumwe n’umuvandimwe we.

Ronaldinho akaba yarahamwe n’iki cyaha akatirwa amezi 6 y’igifungo nk’uko amategeko y’iki gihugu cya Paraguay abiteganya.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *