Zimwe mu mpamvu ziteye Miss Nishimwe Naomie kwitandukanya na Rwanda Inspiration Back Up imufite mu nshingano

Uko umyaka uhita undi ugataha niko himikwa Miss Rwanda ariko benshi mu gihugu bakibaza icyo irushanwa rigamije bikabayobera kuko ntamusaruro ritanga,mu gihe cy’amezi 2 himitswe Nishimwe Naomie yatangaje ko yatandukanye na Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa, we yifuza kwikorana mu rwego rwo gushyira mu bikorwa irushanwa yahize.

Byari bisanzwe bimenyerewe ko umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ahita ajya mu nshingano za Rwanda Inspiration Back Up bategura iri rushanwa.

Mu itangazo Nishimwe Naomie yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020, yavuze ko ibijyanye n’inshingano ze n’imishinga ye azabyifasha ku giti cye atari kumwe na Rwanda Inspiration Back Up. Yagize ati “Ndashaka kumenyesha abantu ko Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, ari we ufite mu nshingano ibijyanye no gucunga inshingano ze, umushinga we, ibikorwa bitandukanye n’aho azagaragara nka Nyampinga w’u Rwanda 2020.”

Image result for Prence Kid

Nishimwe Naomie yavuze ko ikimuteye kudakorana na Rwanda Inspiration Back Up ari ukugira ngo azabashe gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe birimo kurwanya agahinda gakabije nk’uko yabivuze ubwo yari mu irushanwa. Iki cyemezo cyafashwe kugira ngo yite ku mushinga we wo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe nk’uko yawugaragaje ubwo yiyamamazaga.

Iki kigo gifasha Nyampinga watowe gukurikirana no gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse n’ibindi bikorwa aba agomba kugaragaramo gikunze kunengwa gushyira inyungu zacyo imbere aho kwita kuri ba Miss no kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo mu buryo bugaragara.

Ni ku nshuro ya mbere Miss Rwanda Nishimwe Naomie atowe ariko ntakorane na Rwanda Inspiration Back Up kuva mu 2016 hatorwa Mutesi Jolly.

Mu 2015 ubwo hatorwaga Kundwa Doriane, nabwo habaye ubwumvikane buke hagati ye na Rwanda Inspiration Back Up bituma badakorana ariko ntibyavugwa birahishwa mu itangazamakuru. Abakobwa bose uko ari bane babanjirije Nishimwe Naomie bakoranye n’iki kigo  mu micungire y’imishinga yabo bahize  banengwa mu kutayishyira mu bikorwa ngo igire icyo imarira abanyarwanda.

Image result for Miss Nishimwe Naomie

Duhereye ku ruhererekane rwa ba Miss babayeho bafashijwe na Rwanda Inspiration Back Up ntibageze ku ntego nk’uko byari byitezwe uretse kwerekeza ku mugabane w’i Burayi, bishoboka ko ariyo ntandaro yatumye Nishimwe Naomie afata icyemezo. Abakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda barimo umusaza Robert Gabrielle baganiriye na Celebzmagazine.com  bemeza ko iri rushanwa ari ingirakamaro ndetse bifitiye igihugu umumaro haba mu bukerarugendo,kumurika umuco n’ibindi gusa ngo byose bipfira mu mitegurire y’irushanwa no kudashyigikira Miss nyuma yo gutorwa Rwanda Inspiration Back Up ibabyaza inyungu gusa ititaye ahazaza habo.

Aba batangabuhamya kandi bagarutse ku mpamvu ituma nyuma yo gutanga ikamba ba Miss banyoterwa no guhungira i mahanga. Robert ati”Uyu mwana w’umukobwa wambikwa ikamba aba akiri muto,yamara gusogongezwa ku buryohe bw’ubuzima bwiza akiri muto,agahabwa impano,umushahara n’ibindi bityo rero kuba atarateguriwe ngo anafashwe gukora imishinga, mu gutanga ikamba bimutera ihungabana no kutifuza gutakaza ibyo byiza bikarangira yanze kundavurika mu maso y’abari basanzwe bamwubashye.”

Akazuba Cynthia

Bana natwer tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *