Zimbamwe:Perezida Mugabe yashegeye ko igihano cy’urupfu gisubizwaho

Robert Mugabe Perezida wa Zimbabwe yifuza ko igihano cy’urupfu cyasubukurwa nk’igisubizo cy’ubwicanyi mu gihugu cye,nyuma y’imyaka 12 yose kidahanishwa.

Igihano cy’ururpfu ni kimwe mu bihano bihanishwa abakoze ibyaha muri Zimbabwe nkuko byanditse mu gitabo cy’amategeko, ariko nta muntu n’umwe wigeze ahabwa icyo gihano guhera mu mwaka wa 2005.

Perezida Mugabe arashaka igihano cy’urupfu ku bakoze ibyaha.

Ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo kwibuka Intwali zaharaniye ubwigenge bw’iguhugu ,kuri uyu wa Kane Perezida Robert Mugabe  yavuze ko yifuza kongera kubyutsa  igihano cy’urupfu.

Yagize ati:”Ndatekereza ko tugomba kongera kubyutsa igihano cy’urpfu.”

Mugabe yavuze ko yifuza ko iki gihano cyabyutswa n’ubwo atavuze igihe kizatangirira. Ati”Nimwumva abantu bahawe igihano cy’urupfu muzamenyeko ibyo Mugabe yatekerezaga byasohoye.”

Yakomeje agira ati :“Abantu bari gukina no kwica abandi. Ese uko niko kwishyira ukizana ?“Turifuza ko iki gihugu cyibamo amahoro masa ndetse kishimye atari igihugu abaturage bica abandi.”

Uyu mukambwe w’imyaka 93 yavuze ko yababajwe cyane n’umubare w’abicwa muri Zimbabwe nyuma yo kubona raporo y’abicanyi yahawe n’uhagarariye Police ariko ntiyagira byinshi abivugaho.

Itegeko ryashyizweho mu mwakawa 2013 ryakuyeho igihano cy’urupfu ku bagore bose ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 18 n’abasaza barengeje imyaka 69 y’amavuko.

Zimbabwe ifite abaturage benshi bafite ubushomeri kuko kugeza ubu bageze kukigereranyo cya 90% , yatangaje ko mu kwezi gushize bakiriye ubasabe bw’abagera kuri 50 bifuza kuzajya bica uwahawe igihano cy’urupfu.

Umunyamabanga muri minisiteri y’ubutabera, Mabhiza ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru News Day yagize ati :”Twakiriye ubusabe bw’abarenga 50 mu mezi make ashize. Abantu barabishaka cyane.”

Muri 2012 ushinzwe guhana abahawe igihano cy’urupfu muri Zimbabwe nibwo yashyizweho ariko nyuma uwari watoranyijwe ntibamwemera.Ese mu Rwandaho iki gihano ntigikenewe

Zigama Theoneste-Celebzmagazin.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *