Zimbabwe:Umunyamerikakazi yajyanwe mu nkiko ashinjwa gutuka Perezida Mugabe

Kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo igipolisi cyo mu gihugu cya Zimbabwe cyataye muri yombi uyu munyamerikakazi,azira kuba yaranditse amagambo asebya umukuru w’igihugu Robert Mugabe,kuri ubu akaba yamaze kugezwa imbere y’urukiko kugirango yisobanure ku byaha aregwa.

Uyu muturage w’umunyamerikakazi Bi Martha O’Donovan uri mu kigero cy’imyaka 25,yagejejwe imbere y’urukiko mu mujyi wa Harare aho ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Zimbabwe.

Umuntu wese uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 20.

Nkuko ikinyamakuru BBC cyanditse ko,Police ya Zimbabwe iramushinja ko konti ye y’urubuga rwa tweeter yitwa@matigary yanditsweho amagambo asebya umukuru w’igihugu Robert Mugabe.

Amwe muri ayo magambo akaba agira ati”Igihugu kiyobowe n’umusaza w’umurwayi
kandi wikunda.”

Umunyamerikakazi Bi O’Donovan yajyanwe mu nkiko kubera gutuka perezida Mugabe.

Bi O’Donovan ukoresha urubuga rw’amashusho asekeje ya politiki,yahakanye
ibyo bamushinja byose avuga ko ntashingiro bifite.

Mu myaka ishize,abantu bagera mu magana muri iki gihugu, bagiye bafatwa
bashinjwa ko batangaje amagambo avuga nabi Perezida Mugabe kandi ko barenze
ku mategeko maze bagashyikirizwa inkiko.

Mu minsi ishize nibwo perezida Robert Mugabe yashyizeho Minisitiri ushinzwe
umutekano wo kugenzura imbugankoranyambaga no kugenzura ibiriho bivuga ku gihugu
cye.

Zigama Theoneste Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *