Zimbabwe:Perezida Robert Mugabe yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi

Perezida w’igihugu cya Zimbabwe Robert Mugabe yamaze gukurwa ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ishyaka Zanu PF riri ku butegetsi. 

Inkuru dukesha ikinyamakuru EWN.com ivuga ko ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Zanu-PF, ryahagaritse Perezida waryo Robert Mugabe ari nawe uyoboye igihugu, maze ryemeza ko asimburwa n’uwahoze ari Visi Pertezida  Emmerson Mnangagwa,perezida Robert Mugabe yaherukaga  kwirukana ku mwanya wa Visi perezida w’igihugu mu ntangiriro z’uku kwezi.

Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi

Nyuma yo kwirukana Visi Perezida , byavugwa ko ari uburyo bwo kugira ngo Mugabe ahe ububasha umugore we Grace Mugabe bwo kuzamusimbura igihe yaba atakiyobora Igihugu.

Inama nkuru y’iri shyaka yateranye kuri iki Cyumweru nyuma y’ubusabe bw’inzego z’ishyaka mu ntara zateranye kuwa Gatanu zigasabira rimwe ko Umunyamabanga wa Mbere akaba na Perezida waryo Robert Mugabe kwegura, bitewe n’uko yatakaje ububasha bwo kuriyobora bukagwa mu maboko y’umugore we Grace Mugabe.

Zanu PF  kandi yanasabye ko Mugabe asimbuzwa Emmerson Mnangagwa yaherukaga kwirukana ku mwanya wa Visi Perezida wa Zimbabwe kandi hagatumizwa inama nkuru y’ishyaka mu masaha atarenze 48 ngo ifate umwanzuro ku byifuzo byabo.

Banasabye ko inama nkuru y’ishyaka yeguza Grace Mugabe wari ukuriye urwego rw’abagore muri Zanu-PF. Intara umunani mu icumi zigize Zimbabwe zahuriye kuri ubwo busabe, hasigara ebyiri zari zitarabasha guterana ngo zitangaze umwanzuro wazo.

Tubibitse ko ibi bibaye nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zafashe inshingano zo kwambura ububasha Perezida Mugabe bwo kuyobora mu gihe zivuga ko zikomeje kugenzura no gukurikirana abagize urahare mu kwangiza umutungo wa Rubanda,hakiyongeraho ko hari hamagaze iminsi abaturage bigaragambya basaba ko Perezida Mugabe yakwegura.

 

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *