Zimbabwe:Perezida Mugabe yemeye kwegura

Perezida Robert Mugabe nyuma y’igihe kinini yaranze kuva ku butegetsi ubu yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura,  yemera kurekura ubutegetsi.

Perezida Mugabe yashyize yemera kwegura

Inkuru dukesha CNN ivuga ko Mugabe yamaze guhabwa umutekano usesuye hamwe n’umufasha we aho ndetse bemere kurinda imitungo yabo mu buryo bw’ibanga. Itangaza ko biteganyijwe ko iyi baruwa yanditswe na Mugabe  igomba gushyikirizwa umuvugizi w’inteko ishinga amategeko.

Kuri icyi Cyumweru  mu ijambo yavugiye kuri  televiziyo Mugabe yanze  gutangaza ko yeguye ku mugaragaro ahubwo avuga ko agomba gukomeza kuyobora ishya Zanu PF.

Ejo Mugabe yari yavuze ko akomeza kuyobora Zanu PF

Mugabe yemeye kwegura  nyuma y’imyigaragambyo yitabiriwe n’abaturage benshi basaba ko yegura kuri uyu wa Gatandatu.Mugabe w’imyaka 93  yari amaze imyaka 37 ku butegetsi bw’igihugu cya Zimbabwe.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *