Zimbabwe:Perezida Mugabe yahiritswe asimburwa na Visi perezida yari yarirukanye, umugore we Grace arafungwa

Amakuru akomeje kuvuga ko Ingabo z’igihugu cya  Zimbabwe zatangarije kuri televiziyo y’igihugu, ko zafashe ubutegetsi  zigambiriye kwigizayo abanyabyaha bari iruhande rwa Perezida Mugabe, zikemeza ko uyu mukambwe n’umuryango we barinzwe neza. Ishyaka Zanu PF ryari riyobowe na Mugabe ryatangaje ko yasimbuwe kandi Zimbabwe atari umutungo bwite we.

Nkuko byatangajwe na BBC ngo Maj Gen Sibusizo Moyo yavuze ko abo banyabyaha aribo batumye Zimbabwe ihura  n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho bityo bakwiye kugezwa mu nkiko.

Ingabo zivuga ko ibi byahereye mu mwaka wa 2015 mu bibabazo byabaye imbere mu ishyaka rya Zanu-PF mu kurwanira ubutegetsi no gusimbura Mugabe.

Uyu musirikare wasomye itangazo kuri TV y’igihugu yavuze ko abaturage ba Zimbabwe bakwiye kuguma mu mahoro gusa bakirinda kugendagenda bitari ngombwa muri ibi bihe ariko ko abakozi bakomeza imirimo na business zigakomeza mu gihe bagisubiza ibindi mu buryo.

Ikinyamakuru Herald cyaho cyatangaje ko mu bayobozi bakuru batawe muri yombi harimo Minisitiri w’Imari, uw’Uburezi na bamwe mu Bakomiseri bakuru mu ishyaka rya Zanu PF.

Ishyaka ZANU PF ryatangaje ko uwari Visi Perezida, Emerson Mnangagwa  uheruka kwirukanwa na Perezida Robert Mugabe ari we ubu wabaye Perezida w’ishyaka akigera i Harare.

Kuri Twitter, ZANU PF yatangaje ko mu ijoro ryakeye Perezida Mugabe n’umuryango we baraye batawe muri yombi bakaba bacungiwe umutekano ku bw’inyungu zo kurengera itegeko nshinga n’isura y’igihugu ngo byari ngombwa ko bibaho.

Ishyaka ryatange ko ZANU PF ndetse n’igihugu cya Zimbabwe atari umutungo bwite wa Perezida Mugabe n’umugore we.

Mugabe n’umugore we mu mazi abira

Kuri Twitter bati “Uyu munsi ni intangiriro y’ibihe bishya, kandi inshuti “comrade”  Mnangagwa azadufasha kugera kuri Zimbabwe nziza kurushaho.”

Ishyaka Zanu-PF ryatangaje ko nta ‘coup d’etat’ yabayeho ahubwo ko “ habayeho guhinduranya ubutegetsi mu mahoro havanwaho abayobozi bamunzwe na ruswa bakanatabwa muri yombi hamwe n’umusaza wari warifatiwe n’umugore we ubu nawe ufunze. Abo bacye bari banze gufungwa nabo bafunzwe.”

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *