Igisirikare cya Zimbambwe cyiyemeje guhangana n’abamunga ubukungu bw’igihugu.

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu  igisirikare cya leta Zimbabwe cyatangaje ko gifashe ubutegetsi bwa mu rwego rwo  gukurikirana abakekwaho kumunga ubukungu bw’igihugu ariko iki gisirikare kikaba cyaratangaje ko nikirangiza gukuriukirana  aba banyaha kizahita gisubiza  ubutegetsi Perezida Mugabe.

Nyuma gato amakuru yakomeje acicikan avuga ko iki gisirikari cyamaze gufata ndetse kinafunga Perezida Mugabe muri rugo ndetse ko n’umugore we Grace yamaze guhungira mu gihugu cya Namibiya

Umuryango w’Ubukungu wa Africa y’Amajyepfo, SADC, wahisemo gutangiza ibiganiro hagati y’impande zombi mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kuba intambara, mu gihe abashyigikiye Mugabe bashaka kumusubiza ku butegetsi ku ngufu cyangwa se abasirikare bagashaka gukomeza kuyobora iki gihugu.

Ibihugu bigize umuryango wa SADC byahise bihurira muri Botswana mu gushakira umuti ibibazo by’iki gihugu.

Ikinyamakuru BBC cyanditse  ko Visi Perezida, Emerson Mnangagwa uheruka kwirukanwa na Guverinoma ya Perezida Mugabe, ari we ushobora guhita ahabwa kuyobora iki gihugu kuko igisirikare cyafashe ubutegetsi ari uburyo bwo kwanga ko umugore wa Perezida Grace Mugabe yasimbura umugabo we ku butegetsi.

Kugeza kuri ubu umughore wa Perezida Mugabe, Grace Mugabe nta makuru y’aho aherereye nyuma yo kuba byari byavuzwe ku munsi w’ejo ko yahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Namibia ariko Leta y’iki gihugu ikaba yahakanye aya makuru ivuga ko uyu mugore ntawuri muri iki gihugu kandi ntibanatangaze aho ari.

Kuri ubu uyu umukambwe w’imyaka 93, Robert Mugabe, Perezida wa Zimbabwe ni we wa mbere muri Africa umaze kuyobora imyaka myinshi nyuma yo kuba amaze imyaka 37 ayoboye Zimbabwe gusa hari amakuru avuga ko mugabe akaomeza gutangaza ko akiri ku butegetsi mkandi ntakizamubuza gukomeza kuyobora Zimbabwe n’ubwo abatavuga rumwe nawe badahwema kuvuga ko yagize nkaho ari  umutungo we bwite.

Zigama Theoneste -celebzmagazine.com