Zidane yasinyishije Eder Militao wifuzwaga na Man United na Liverpool

Eder Militao ni myugariro w’imyaka 21 w’umunya-Brezil wakiniraga Fc Porto yo muri Portugal.Ni we mukinnyi wa mbere Zinedine Zidane asinyishije kuva yagaruka ku nshuro ya kabiri muri Real Madrid.

Image result for Eder Militao

Eder ni umunya-Brezil wakiniraga FC Porto.

Uyu musore wagiye muri Porto avuye muri Sao Paulo, azagera muri Real Madrid mu mpeshyi y’uyu mwaka ayikinire mu myaka 6 bemeranyijwe.

Eder yageze muri Porto mu mpeshyi ya 2018, azamura cyane urwego rwe rw’imikinire mu mwaka w’imikino we wa mbere i Burayi ku buryo amakipe arimo Manchester United na Liverpool yatangiye kumushakisha.

Yabaye myugariro uhiga abandi mu gihugu cya Portugal inshuro 4, kuko no mu kwezi gushyize kwa Gashyantare niwe watowe.

Itangazo ryasohowe n’ikipe ya Real Madrid ryemeje ko basinyishije uyu musore ariko akazagera i Santiago Bernabeu ku itariki 30 Kamena 2019.

Eder  usanzwe akina nka myugariro wo hagati, ashobora kandi gukinishwa ku ruhande rw’iburyo.Mu mikino 20 yakiniye FC Porto, yayitsindiye ibitego 2 anatanga imipira 2 yavuyemo ibitego.

Uyu mukinnyi biravugwa ko yatanzweho miliyoni 50 z’amayero (€50m) nk’uwa mbere uguzwe n’Umutoza mushya Zidane Zidane uje gutoza Real Madrid ku nshuro ye ya kabiri, asimbuye Santiago Solari uherutse kwirukanwa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *