Zidane aryamiye amajanja ngo Mourinho asezere ahite amusimbura ku butoza bwa Man.Utd

Mu gihe hanugwanugwa inkuru y’uko umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho ari mu nzira yo gusezera ku butoza bw’iyi kipe, ngo Zinedine Zidane watozaga Real Madrid nyuma akaza gusezera ku mpamvu ze bwite, yiteguye guhita amusimbura.

Ikinyamakuru Dailmaily gitangaza ko inshuti za Zidane yatangarije inshuti ze zahafi ko igihe cyose Mourinho yaba yisezerewe muri Manchester united, yiteguye guhita ahamagarwa kandi ko nawe bimunejeje kuba yatoza iyi kipe yo mu bwongereza.

Zidane ngo yiteguye gutoza Man. Utd mu gihe Mourinho ngo atishimiwe muri iyi kipe biturutse ku bakinnyi Ed Woodward, Paul Pogba na Anthony Martial.

Kuva shampiyona yo mu Bwongereza y’uyu mwaka yatangira iyi kipe ya Manchester United, mu mikino ibiri imaze gukina, yatsinze umwe intsindwa undi, ibi bikaba ari ikimenyetso cy’uko uyu mutoza ngo ashobora gusezererwa.

Igurishwa rya Paul Pogba rinugwanugwa, riri mu bishobora gutuma Mourinho asezererwa

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *