Zari Hassan urembeye mu bitaro yaba yarariye amarozi (AMAFOTO)

Umushabitsi ukomeye cyane mu gihugu cya Uganda no muri Afurika y’Epfo Zari hassan , ubu arembejwe cyane n’u burwayi butaramenyekana ariko mu magambo ye usanga aca amarenga ko yaba yararonzwe kandi ngo ari abanzi be babikoze.

Zari  ufatwa nk’umugore utunze amafanga menshi cyane akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram n’izindi , yabaye mu rukundo n’abagabo benshi  dore ko anafite abana bagera kuri 5 batandukanye ba Se harimo 2 yabyaranye n’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz.

Mu butumwa uyu mugore w’imyaka  isatira 39, yatangaje ko amerewe nabi cyane  ariko akizeza abakunzi be ko azakira byanze bikunze n’ubwo yumva bitoroshye , akomeza aburira abanzi be ko ibyo bakoze bibeshya cyane nk’uko yabinyujije ku rukuta rwe rwa Snapchart yerekana uburyo amerewe mu bitaro.

Ku ifoto aryamye  mu bitaro arimo Serumu  ,munsi yanditseho amagambo yerekana ko yaba ari amarozi wenda yaba yarariye .  Zari Hassan yanditse ati “Ndarwaye cyane ariko umwanzi aribeshya.”

Zari yafungishije umusore winjiye muri...

Amakuru ava mu nshuti za hafi na Zari ashimangirako Zari yaramaze igihe kinini ajya kwisuzumisha uburwayi bwamuyobeye muri we hamwe bakabubura.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *