Zari ashobora kongera kubana na Diamond yitaga imbwa ye

Hari hashize amezi ane umuhanzi Diamond na Zari Hassan batandukanye umwe ajya kuba ukwe, kuri ubu bakaba barimo guca amarenga ko bashobora kongera kubura umubano.

Mu mpera z’ukwezi gushize, nibwo Diamond yashyize hanze indirimbo ‘ Iyena’ ifite amashusho aba bombi bagaragaramo bakora ubukwe. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane hirya no hino, mu bitekerezo byatanzwe na bamwe, bakaba bavuga ko Diamond na Zari batari bakwiye gushwana.

Ubwo Diamond yari akubutse mu Bwongereza mu birori bya ‘One Africa Music Festival’ nyuma yo gushyira hanze iyo ndirimbo, yagarutse azaniye Zari impano idasanzwe, na we abiha agaciro arayakira.

Zari akimara kwakira iyi mpano yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati”Oh! Mbega impano, nibyo ndi umugore mwiza ukwiye ibyiza byose impano zawe nizo nakira gusa komeza witurize”.

Byatunguranye kuba Zari yongeye gutangaza amagambo meza ashima Diamond mu minsi ishize yavumiraga ku gahera, amwita imbwa ye, umukene n’ibindi bitutsi byinshi.

Ubwo Zari yaganiraga n’abafana be kuri Instagram; umwe yamubajije ikibazo, agira ati “Diamond Platnumz ni muntu ki? mu gusubiza uyu mufana we,Zari yagize ati “Ni imbwa yacu yitwa Simba”.

Nyuma y’ibi bitutsi byose, kuba Zari yongeye kubwira Diamond amagambo yuje urukundo, niho abafana bahera bavuga ko baca amarenga yo kongera kwiyunga bakaba bakongera kubana.

 

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *