Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 umuryango (OIF) w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ubayeho,umuhanzi Yvan Buravan wegukanye Prix découverte RFI mu 2018 na Michaël Sengazi watwaye Prix RFI Talents du rire 2019 bazifashishwa mu bitaramo binyuranye.
Iki gikorwa kizabera mu Rwanda ku bufatanye n’Ibigo bya Leta bitandukanye birimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’iy’uburezi, abadipolomate bahagarariye ibihugu bigize uyu muryango n’abandi bayobora OIF.
Muri Werurwe hateganyijwe ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko hazabanza icyo gutangiza ku mugaragaro uku kwezi nk’uko kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 uyu muryango umaze.
Umuhanzi Yvan Buravan wegukanye Prix découverte RFI mu 2018 azaririmba mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel ku wa 20 Werurwe 2020. Uku kwezi kandi kuzasozwa na Wallonie-Bruxelles, Michaël Sengazi watwaye Prix RFI Talents du rire 2019 na Hervé Kimenyi bazataramira abazitabira umugoroba wiswe Francofourires , mu gitaramo cy’urwenya kizabera muri Kigali Cultural Village ku wa 28 Werurwe.
Michaël Sengazi watwaye Prix RFI Talents du rire 2019
Uyu muryango washingiwe i Niamey muri Niger tariki 20 Werurwe 1970, utangizwa n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.
Hervé Kimenyi
Kuri ubu ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.
Akazuba Cynthia
Bana natwe tugususurutse umenye