Young Tone waririmbanye na Gabby Kamanzi ‘Amahoro’, amaze kubyibuhira Iwawa nyuma y’igihe atanywa ibiyobyabwenge

Umuraperi Young tone wameneyekanye kubera indirimbo ‘Amahoro’ yakoranye n’umuhanzi Gabby Kamanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yavuze ko amaze kwiyongeraho ibiro 25 aho ari mu kigo cy’igororamuco Iwawa. Ibi ni nyuma y’uko afashwe kubera kunywa ibiyobyabwenge.

Umuraperi Young Tone avuga ko yajyanywe Iwawa afite ibiro 50 none ubu afite 75.

 Aya magango yayavuzwe ubwo yahabwaga ijambo ngo aganirize abashyitsi bari basuye iki kigo (Iwawa) barimo n’Abanyamakuru.

Inyarwanda dukesha iyi nkuru, yavuze ko uyu muraperi wamenyekanye mu itsinda ‘The stone Church’, yavuze ko mbere yo gufatwa akajyanwa Iwawa, yarafite ibiro bitarenga 50 kubera gukoresha ibiyobwabwenge mu buryo bukabije.

Related image

Young Tone yaririmbanye na Gaby Kamanzi mu yitwa ‘Amahoro’.

Nyamara ahamya ko kujyanwa Iwawa byamugiriye umumaro kuko amaze kwiyongera ibiro 25 kuko ubu afite ibiro 75.

Akomeza avuga ko uretse impinduka igaragarira ku mubiri we, yanahindutse mu mitekerereze bitandukanye na mbere ubwo ibiyobyabwenge byari byaramubase bikamwangiriza ubuzima.

Young tone yabaye mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Leta zunze ubumwe z’Amerika ari naho umuryango we utuye magingo aya.

UMVA INDIRIMBO ‘Amahoro’ ya Gaby Kamanzi Ft Young Tone

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *