Young Grace yungutse uburyo buzamufasha kubyara neza umwana we w’imfura

Abayizera Marie Grace, wamamaye ku izina rya Young Grace utwite inda y’imvutsi yemeza ko gukora Siporo n’ifunguro ririho Avoka bizamufasha kwibaruka neza umwana we w’imfura.

Umuhanzikazi Young Grace witegura kwibaruka imfura ngo hari byinshi byahindutse mu mibereho ye bitewe no gutwita birimo ibijyanye n’imirire ubu uri kwikundira kurya Imvange iherekejwe n’urubuto rwa Avoka no gukora Siporo ya buri ni mugoroba.

Asobanura uko afata siporo ndetse n’ibyiza byayo kuri we nk’umugore utwite, ati “Umuntu utwite agira siporo akora ariko zoroheje. Kuri jye bituma numva mfite ubuzima bwiza kandi nta bunebwe, nta munaniro ikindi biragufasha bituma n’umwana agubwa neza kandi bigufasha no mu kubyara birihuta.”

Young Grace avuga ko siporo zimufasha kumererwa neza muri iki gihe atwite, no kwitegura kubyara neza

Young Grace kandi yagize icyo avuga ku bantu batekereza ko gukora siporo byaba bibangamira umwana. Ni byo yakomeje asobanura ati “Gukora siporo utwite ni byiza, gusa hari abantu bagira ubwoba ariko nyamara hari izo umuntu yakora ntizimubangamire. Nkanjye izo nkora ndoga. Iyo uri mu mazi umwana agubwa neza cyane ko n’abaganga babikugiramo inama. Hari n’ubundi buryo ushobora kugorora umubiri bitabangamiye umwana kandi burya iyo umwana abangamiwe uba ubyumva.”

Ikindi ngo yamaze kumenyera asigaye arya indyo zitandukanye kandi nta kurobanura. Buri saha ngo aba ashaka kurya ariko akarya duke.

Ati “Ubu ndi guporeza cyane sinavuga ngo ndya kangahe ku munsi ariko ni kenshi pe kuko buri saha ndarya ariko nkafata duke…Gusa ibiryo biri kungwa neza cyane ni Avoka n’imvange y’ibirayi n’ibishyimbo.”

Kanda hano urebe indirimbo ye iheruka.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *