Young Grace yasubije ibibazo 3 birimo ibihano yahawe na Bralirwa nyuma yo kugaragara yambaye umwambaro wa Rayon Sport

Nyuma yuko amakuru amenyekanye ko umuhanzikazi Young Grace arwaye,twamusuye iwe murugo aho atuye i Nyamirambo adutangariza ko ari kumiti kandi ko yumva ari kugenda yoroherwa anavuga birambuye kukibazo cye na Bralirwa nyuma yo kugaragara yambaye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sport igaragaraho ibirango bya Skol.

Young Grace aganira n’umunyamakuru wa Celebzmagazine.com

Young Grace yatangaje ko yarwaye ama anjine ndetse hanaziramo na grippe (ibicurane) bimuca intege kugeza ubwo yumvaga nta ntege afite ndetse binamuviramo gusarara, agira ikibazo gikomeye cy’ijwi, izi ndwara zikaba zaramwibasiye mu ntangiriro z’iki cyumweru, uretse ko mu mpera cy’icyumweru gishize yari yatangiye kumva yacitse intege.

Nyuma yo kurwara yagiye kwa Muganga bamuha imiti, akaba ari kugenda yoroherwa kuko no mu gihe Celebzmagazine yamusuraga twasanze ari kugenda atora agatege.

Kurundi ruhande ariko mbere yuko arwara icyari kimuraje ishinga ni competition cg se amarushanwa ya PGGSS8,akaba ari yo ashyizemo imbaraga nyinshi dore ko yaraye asusurukije abakunzi be i Gicumbi ho irushanwa ryatangiriye.

Ati:’’ Aaaa Perfomance nziza,nahisemo indirimbo nziza, n’abafana banjye ndabizeye ko batajya bantererana’’.

Young Grace, hari amakuru yagiye hanze avuga ko Bralirwa yaba yaragukase umushahara w’ukwezi kubera ko wambaye imyenda y’ikipe ya Rayon Sport FC kandi iriho ikirango cya SKOL, ayo makuru yaba ari yo?

Ati:’’Umwambaro nambaye jezi ya Rayon Sport iriho skol byo narayambaye, ariko amafoto ni aya cyera, ni ay’umwaka ushize, hari umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye yasakaje amafoto kubera ko azi ko ndi umufana wa Rayon Sport kandi akaba azi ko yari ifite umukino na Tanzania, umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye abikora mu rwego rwo kugira ngo yifurize Rayon Sport instinzi kubera ko azi ko ndi umufana ukomeye wa Rayon,nyuma icyabaye ni uko nkibibona, kuko  we ntabwo azi ibiri muri contract nakoranye na Bralirwa, nkibibona nahise nyakuraho ayo mafoto, kuko ahabanye na contract mfite kubera ndi Brand Ambassador wa Primus, so ubwo rero akivaho ntabwo byashimishije Bralirwa,imyanzuro bamfatiye ntabwo turavugana kuby’imyanzuro, ntakintu barambwira, so nzabatangariza ikizavamo”.

Ubwo se ntibaba barakurenganyije kuba baragufatiye ibihano kandi batarabanje kukubaza ngo barebe ko waba warabikoze kubushake?

Ati:”Twaravuganye ni yo mpamvu nabanje kubasobanurira, ni nayo mpamvu ibizavamo tuzabibabwira”.

Ubu se hari icyizere cy’uko bazakubabarira?

Ati” Ibizavamo tuzabibabwira”.

Urabihereza icyizere kingana iki cg ni ryari bazasubiza?

Ati:”Aaaa gusubiza, nibaza ko igisubizo ntacyo cyabangamira kubitaramo byanjye, ni igitaramo maze iminsi nitegura bihagije, ubu imbaraga zanjye, ubwenge bwanjye n’umutima wanjye biri kugitaramo nizera ko ntabindi, ntabwo nabivanga sinjya nisitressa(Stress).”

Ugeze he imwe mu mishinga yawe irimo iyo gufasha abana b’abakobwa kwiga kudoda, gushinga Television ndetse n’ubucuruzi bw’amakariso yanditseho YOUNG GRACE?

Ati:”Biracyari mu mishinga, gusa iby’amakariso afite mark ya Young Grace yo arahari, ari ku isoko twanazanye n’amabara y’umukara, hari boxer z’umweru gusa ariko ubu hari black na white, ikindi ibya Television biri mu mushinga, ntabwo ari umushinga wabyuka ngo ushinze TV, bisaba procedures nyinshi, bisaba uruhushya, bisaba uburenganzira, bisaba ubushobozi, byose ndacyabirimo, biri mumishinga bizaba”.

Umuhanzikazi Young Grace yasoje ahumuriza abakunzi be byumwihariko abagiye bamwoherereza ubutumwa butandukanye bumwifuriza gukira kandi bunamwihanganisha, kandi ko ngo bamutegereje mu gitaramo,avuga ko badakwiye kwiheba ko ubu ari gukira ko bitari grave.

Young Grace yanasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira no kumuba hafi ndetse no kumutora muri aya marushanwa, kumutora ni ukwandika akanyenyeri 733 akadirisha 10 hanyima ugashyiramo code ukuye mumufuniko wa primus.

Emmanuel SIBOMANA – Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *